00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Century Cinema irerekana filime “Insurgent”

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 March 2015 saa 10:40
Yasuwe :

Inzu ya sinema Century Cinema, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2015 iratangira kwerekana Filime yitwa INSURGENT.

INSURGENT ni filime yo mu maseri (Series) umukinnnyi mukuru ni Tris ukina ushakisha abamufasha gushaka umuryango we mu Mujyi wa Chicago.

Tris na James bari bararokotse ubwo bahigwaga na Jeanine Winslet.

Bakoraga basiganwa n’igihe kuringo babashe kugera aho umuryango wa Tris (ari na wo wabarokoye) wari utuye.

Tris na bagenzi be bane bose baje kumenya ukuri kw’amateka yababayeho, bahitamo gukomeza ubuzima bw’ahazaza nta rwikekwe.

Filime Insurgent yanditswe na Akiva Goldsman , Brian Duffield, Mark Bomback maze iyoborwa na Robert Schwentke afatanyije na Neil Burger.

Abakinnyi bakuru bayikinamo ni Shailene Woodley, Theo James, Daniel Dae Kim, ikaba ari filime iri mu bwoko bw’ibitekerezo (fiction) birimo urukundo, imyiyereko n’ibindi.

Iratangira kwerekanwa none kugeza ku wa gatatu cy’icyumweru gitaha ku masaha ya saa munani n’igice (2.30PM), saa kumi na mirono ine n’itanu ( 4.45PM), saa moya (7.00PM) na saa tatu na cumi n’itanu (9.15PM).

Century Cinema kandi irerekana indi filime yitwa THE SECOND BEST EXOTIC MARIGOLD HOTEL, yanditswe na Ol Parker ikayoborwa na John Madden, yakinwe na Judi Dench, Maggie Smith, Dev Patel, Bill Nighy.

Ni filime iri mu bwoko bw’ubuzima bwa buri munsi urukundo imyidagaduro n’ibindi.

Izajya yerekanwa ku mugoroba ku masaha ya saa moya na cumi n’itanu (7.15pm) na saa tatu n’igice 9.30pm.

Century Cinema irakomeza kwerekana filime Sinderella , Focus na NH10 filime y’igihinde.

Hari poromosiyo ku banyeshuri buri wa kabiri aho uwerekanye ikarita y’ishuri agabanyirizwa igiciro cyo kwinjira ho 50% ku ijana.

Ushaka ibindi bisobanuro wasura urubuga rwa Century Cinema ari rwo www.centurycinemas.rw cyangwa urukuta rwabo rwa Facebook arirwo www.facebook.com/centurycinemas

Insuregent filime yerekanwa none tariki ya 20 Werurwe 2015

Mukande hano tubavumbye kuri filime

THE SECOND BEST EXOTIC MARIGOLD HOTEL


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages