00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chadwick Boseman agiye guhabwa inyenyeri i Hollywood

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 November 2025 saa 10:11
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime w’Umunya-Amerika Chadwick Boseman umaze imyaka itanu atabarutse, agiye guhabwa inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame mu rwego rwo guha icyubahiro umusanzu ukomeye yasize mu ruganda rwa sinema.

Boseman wamenyekanye cyane muri filime Black Panther akinamo yitwa T’Challa, Umwami wa Wakanda, yapfuye mu 2020 afite imyaka 43, nyuma y’imyaka ine yari amaze arwaye kanseri y’amara.

Inyenyeri azahabwa izatangazwa ku mugaragaro tariki ya 20 Ugushyingo ku muhanda wa Hollywood Boulevard, i Los Angeles. Amakuru avuga ko Simone, umugore wa Chadwick, ari we uzayakira mu izina rye.

Abazavuga amagambo y’icyubahiro muri iki gikorwa barimo Ryan Coogler, wayoboye ifatwa ry’amashusho ya Black Panther, ndetse na Viola Davis bakinanye muri filime ye ya nyuma Ma Rainey’s Black Bottom.

Chadwick Boseman mu 2020 yatunguye isi ubwo urupfu rwe rwatangazwaga, kuko atari yarigeze atangaza ko arwaye kanseri. Nyuma y’urupfu rwe, Marvel yanzuye kudasimbuza cyangwa ngo ikoreshe ikoranabuhanga mu kumusubiza muri filime ya kabiri ya Black Panther: Wakanda Forever.

Gusa inkuru y’iyo filime yagaragazaga uburyo abategetsi ba Wakanda barwanira kurinda igihugu nyuma y’urupfu rwa T’Challa. Uretse Black Panther, Chadwick yagaragaye no muri Captain America: Civil War, Avengers: Infinity War na Avengers: Endgame.

Kwemererwa iyi nyenyeri bizatuma yinjira mu ruhando rw’abandi bakinnyi ba Marvel Films bamaze guhabwa iki gihembo barimo Mark Ruffalo, Scarlett Johansson na Chris Hemsworth.

Ana Martinez, umuyobozi ushinzwe Hollywood Walk of Fame, yavuze ko Hollywood Chamber of Commerce yishimiye cyane guha icyubahiro Chadwick kubera umurage ukomeye yasize mu ruganda rwa filime no mu buzima rusange.

Chadwick Boseman agiye guhabwa inyenyeri i Hollywood

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages