Chameleone, wigeze kwiyamamariza kuba Meya w’Umujyi wa Kampala ahagarariye NUP(National Unity Platform) ariko ntahirwe, yavuze ko byamubabaje cyane kuba Bobi Wine atamwitayeho nk’uko yabitekerezaga. Avuga ko ari yo mpamvu yahisemo kuva mu ishyaka rye agasubira muri NRM, aho yumva ari ahantu bakunda abantu kandi bamwubaha.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’inararibonye Masembe, wamamaye mu myaka yashize aho yavuze ko nta gahunda afite yo kuba ku ruhande rwa Bobi Wine.
Ati “Nta gahunda mfite yo gushyigikira Bobi Wine cyangwa NUP. Ubu ndi gusatira imyaka 50, ndakuze kandi nzapfira mu ishyaka ryanjye. Ariko ndamukunda, kandi nifuza ko azatsinda rimwe. Ntimukwiye gushyiraho urwango kubera amahitamo atandukanye. Nigeze kujya muri NUP kubera ko nkunda Bobi Wine nk’umuvandimwe, ariko yanyeretse ko atamfitiye urukundo, ni yo mpamvu nasubiye kuri Museveni, umubyeyi wanjye muri politiki.”
Uyu muhanzi yavuze ko kuba akunda Museveni bidakuraho urukundo afitiye Bobi Wine, by’umwihariko mu ruhando rw’umuziki.
Chameleone kandi yanenze uburyo abantu bafata umubare munini w’abitabira ibikorwa bya Bobi Wine, avuga ko abenshi ari abafana b’umuhanzi atari abatora Perezida.
Ati “Bobi Wine afite abantu benshi bamukunda, ariko si abatora. Abenshi bajya kumureba nk’ikirangirire, si nk’umuyobozi. Abajya mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Museveni bo bajya kureba Perezida wabo. Ariko naramubwiye nti, ‘nuba Perezida, nyabuneka uzabe umuyobozi mwiza. Turashaka kugukunda nk’uko dukunda Perezida Museveni’.”
Chameleone w’imyaka 46 yavuze ko guhitamo ishyaka rimwe atari urwango, ahubwo ari icyemezo cy’ubuzima amaze gufata kubera ubunararibonye n’imyaka amaze mu rugendo rwa politiki n’umuziki.
Chameleone yavuze ibi, mu gihe amatora ya Perezida muri Uganda ateganyijwe mu ntangiro za 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!