00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chameleone yashinze radiyo mu Burundi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 January 2026 saa 03:04
Yasuwe :

Umuhanzi ukomoka muri Uganda, Jose Chameleone, yatangaje ko agiye gutangiza radiyo mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

BigEye yatangaje ko iyi radiyo yitezweho kwibanda ku muziki, ibiganiro bijyanye n’urubyiruko n’imyidagaduro ndetse no kumenyekanisha umuziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi radiyo yiswe ‘Chameleone FM Bujumbura’ uyu muhanzi yayitangije nyuma yo guhura, na Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye mu Ukuboza 2025 akabimwizeza.

Icyo gihe Chameleone yijeje Perezida Ndayishimiye gukora ishoramari mu myidagaduro ndetse n’itangazamakuru mu Burundi, mu rwego rwo kuzamura ubufatanye mu bijyanye n’umuco hagati ya Uganda akomokamo n’iki gihugu.

Chameleone yatangaje ko iby’iyi radiyo ye nshya mu Burundi yifashishije ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, ndetse byashimishije cyane abakunzi be baba mu Burundi.

Radiyo iracyari kimwe mu bikoresho bikoreshwa cyane mu itangazamakuru mu Burundi, cyane kurusha uko bimeze mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba aho benshi bayobotse itangazamakuru ryo kuri internet.

Chameleone yashinze radiyo mu Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages