Uyu musangiro uzabamo n’igihe cyo kuririmbira abazaba bitabiriye uzaba ku wa 14 Gashyantare 2019, muri The Retreat by Heaven Hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.
Ibi birori byo gusangira umunezero n’abakundana bizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kwinjira ku bakundana (couple) azaba ari 90 000Frw, umuntu umwe ari 30 000 Frw naho umwana uri munsi y’imyaka 12 ari 35 000 Frw.
Bitewe n’amafaranga umuntu azaba yishyuye azagenda abona ibintu biherekeza indabo z’umunsi w’abakundana ahabwa kuri uwo munsi w’ibyishimo.
Aba bahanzikazi bazataramira abazaba bitabiriye, baririmbe indirimbo zabo zitandukanye zikunzwe kandi zose mu buryo bw’umwimerere.
Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare. Ku Isi hose ufatwa nk’umunsi w’abakundana uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ubuzima bwa Mutagatifu Valentin.
Kuri uwo munsi, abasore n’inkumi bakundana (couples) bahana impano zitandukanye ziganjemo impapuro zanditseho imitoma n’indabo z’amaroza atukura ubusanzwe avuga urukundo rugurumana.
Mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1998 umunsi w’abakundana witaweho cyane, kandi ugenda utera imbere benshi bawungukiramo kwerekana ingufu z’aho urukundo rwabo ruhagaze.



















TANGA IGITEKEREZO