“Lazizi” ubundi ni ijambo ry’igiswahili umuntu ashobora gukoresha ahamagara umukunzi we, rikaba ari ryo ryahawe umutwe w’indirimbo ya Charly na Nina na Orezi.
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Pastor P naho amashusho atunganywa na Swangz Avenue muri Uganda ari naho yafatiwe.
“Lazizi”yari imaze imyaka ibiri yarakozwe ariko itarasohoka. Nina yabwiye IGIHE ko impamvu yatinze ari uko byagoranye kubona umwanya wo gufata amashusho kuko kubona Orezi bitari byoroshye.
Ati “Uriya mugabo agira gahunda nyinshi pe ku buryo no kumubona kugira ngo akore amashusho twaciye mu bibazo byinshi cyane. Yabaga ari iwabo twe tukaba tudahari, twe twari i Burayi, tuvuyeyo yari afite ibitaramo muri Amerika ibintu nk’ibyo.”
Nina avuga ko kuba bakoranye n’uyu muhanzi ufite izina rikomeye muri Nigeria bigeye kubafasha gufungura imiryango bakaba bakwinjira ku isoko rya Nigeria.
Iyi ndirimbo ije ikurikira iyo baherukaga gushyira hanze bise “Nibyo”.
Orezi ubusanzwe yitwa Esegine Orezi Allen, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo iyitwa “Rihanna”, “Whine For Dady” yakoranye na Tekno, “Ogede” yakoranye na Wizkid na Timaya n’izindi nyinshi.



















TANGA IGITEKEREZO