Charly na Nina, Dj Pius na Big Farious usigaye aba mu Bufaransa bahuriye mu gitaramo gisoza urugendo rw’ibindi bikomeye bakoreye i Burayi ku wa 18 Werurwe 2017. Icyasoje uru rugendo cyabereye mu Mujyi wa Genève mu Busuwisi ahari hateraniye abiganjemo abakunda umuziki bakomoka mu Rwanda, Burundi, Tanzania, Kenya na Uganda batuye muri iki gihugu.
Charly na Nina bahagurutse mu Rwanda kuwa 28 Gashyantare 2017, bakoze igitaramo cya mbere mu Mujyi wa Bruxelles kuwa 4 Werurwe 2017, nyuma bagiye no mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa bahava berekeza mu Busuwisi.
Muyoboke Alex yatangarije IGIHE ko nyuma y’uko aba bahanzi bamaze gusoza ibitaramo byabo ku Mugabane w’u Burayi bagomba guhita bagaruka mu Rwanda aho ‘bafite akandi kazi kenshi kabategereje’.
Charly na Nina bari baherutse kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ubwo bikuraga mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star, batangaje ko ’bafite akazi kenshi kabagose ku buryo batazabasha kubona umwanya wo kwitabira ibitaramo byose’.
Yavuze ko bazagera ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2017 ku isaha ya saa saba z’amanywa.



















TANGA IGITEKEREZO