Iki gitaramo cyari cyatumiwemo aba bahanzikazi bamaze kubaka izina muri Afurika y’Uburasirazuba, cyari kubera mu Mujyi wa Kampala ahitwa Chez Urban ku wa 1 Gicurasi 2019.
Cyari kuzitabirwa n’abandi barimo Geostedy bafitanye indirimbo bise ‘Owooma’ yakunzwe cyane mu Rwanda na Uganda.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuhoza Fatuma [Nina] yavuze ko basubitse urugendo rwabo ku mpamvu z’ibibazo by’umubano w’ibihugu byombi udahagaze neza.
Ati “Impamvu twese turabizi ni umutekano utameze neza na Leta yacu yarabitubwiye bihagije kandi ntabwo aritwe ba mbere hari n’abandi bahanzi bagiye babisubika.”
Yakomeje agira ati “Abari badutumiye barabizi, birumvikana bababaye ariko basanzwe babizi ko icyo kibazo gihari ahubwo bakomeje guhatiriza ariko nta kundi byagenda.”
Nina yavuze ko kugeza ubu nk’itsinda bari gutegura ibikorwa bitandukanye birimo ibitaramo bazakorera mu Bwongereza muri Nzeri uyu mwaka.
Charly na Nina bakunze gukorera ibitaramo muri Uganda birimo n’icyo baririmbyemo kikitabirwa na Perezida Museveni, Umwami wa Buganda Kabaka Ronald Muwenda Mutebi II n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO