Charly na Nina bahagurutse mu Rwanda kuwa 28 Gashyantare 2017, bakoreye igitaramo mu Mujyi wa Bruxelles kuwa 4 Werurwe 2017 aho bakiriwe n’imbaga y’abakunzi b’umuziki biganjemo abafitanye isano n’u Rwanda.
Aba bakobwa baherutse gukorera ikindi gitaramo mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris, iki bagihuriyemo n’abahanzi Dj Pius na Big Frious wo mu Burundi. Nyuma y’ibi bitaramo Charly na Nina basuye Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, bakiriwe na Olivier Nduhungirehe wagaragaje ko yishimiye mu buryo bukomeye intambwe aba baririmbyi bamaze gutera mu gihe gito bamaze bihuje nk’itsinda.
Mu kiganiro na Muyoboke Alex ureberera inyungu z’itsinda rya Charly na Nina, yabwiye IGIHE ko bahisemo gusura Ambasade y’u Rwanda kugira ngo basobanurirwe amateka y’igihugu bagiye gutaramiramo.
Yagize ati “Ejo twasuye Ambasade yacu kugirango tumenye neza amateka y’igihugu twajemo gutaramiramo, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yatwakiriye neza akaba ari ibintu byadushimishije cyane.”
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yanditse kuri Twitter ko byamunejeje guhura n’aba baririmbyi ndetse ko yababonyemo impano itangaje. Yagize ati “Hamwe n’itsinda ry’umuziki ridasanzwe ryo mu Rwanda, Charly na Nina. Ni abanyempano kandi ni beza, ibyiza biracyaza.”
Kuri uyu wa Kane Charly na Nina barerekeza mu Mujyi wa Genève mu Busuwisi aho bazakorera igitaramo kuwa Gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2017, bazaririmba bafatanyije na Dj Pius na we umaze iminsi i Burayi.


















TANGA IGITEKEREZO