Charly na Nina ni bamwe mu bafatanyije na we dore ko bari bafitanye indirimbo yari itarasohoka ariko nanone ntibyababujije kuyiririmbira abari bitabiriye iki gitaramo gikomeye cyabereye muri Camp Kigali.
Umwaka ugiye kuzura aba bahanzi bafite indirimbo bahuriyemo itarasohoka. Ubwo aba bahanzikazi bari batumiwe kuri Kiss Fm babajijwe icyabaye kugira ngo indirimbo yabo itinde kujya hanze.
Charly na Nina basubiza umunyamakuru, bavuze ko ikibazo cyabayeho ari uko batahuje umwanya na Buravan.
Bagize bati”Mu gihe cyashize twaramushatse turamubura, yari ari muri gahunda za Prix Decouvertes. Igihe yabonekeye natwe twari duhuze bituma tudahuza umwanya ariko turacyashaka uko twabirangiza.”
Aba bahanzikazi bahamya ko indirimbo yabo na Buravan nijya hanze izashimisha abakunzi babo nubwo yatinze. Bemereye abakunzi b’umuziki ko mu gihe kitarambiranye izaba yarangiye.
Charly na Nina ni bamwe mu bahanzi bagomba kwerekeza mu Budage muri Rwanda Day, aba bahanzikazi bakaba baherukaga gushyira hanze indirimbo Lazizi bakoranye n’umusore w’umunya-Nigeria witwa Orezi.
Yvan Buravan wegukanye Prix Decouvertes y’umwaka wa 2018 yari amaze igihe mu bitaramo bizenguruka Afurika byanasorejwe mu Bufaransa aho yaherewe igihembo cye.


















TANGA IGITEKEREZO