Hashize umunsi umwe hatangajwe abahanzi bagomba kuvanwamo abitabira irushanwa rya Salax Awards mu 2019.
Basezeye nyuma y’aho Oda Paccy n’abo muri Kina Music bose bamaze gutangaza ko batazitabira ibi bihembo. Paccy yavuze ko hari ibikorwa bitamwemera kwitabira naho Kina Music yo byatewe n’uko bashakaga kubanza kugirana ibiganiro n’abateguye irushanwa.
Rwema Dennis ukorana bya hafi na Charly na Nina na DJ Pius wari unabahagarariye mu kiganiro abahanzi bari guhatana muri ibi bihembo bagiranye n’ababiteguye, yabwiye IGIHE ko bavuyemo kubera kutanyurwa n’uburyo abahatana batoranyijwemo.
Ati “Ni njye wujuje ibintu byose, hari ibyo twasabye abantu bateguye irushanwa ntibabikora. Mu magambo make uko batoranyije abahatana ntabwo byatunyuze.”
Rwema yavuze ko batazandika ibaruwa basezera kuko bajya gutoranywa abateguye irushanwa nabo batigeze babandikira.
Mu kiganiro Humble Jizzo uri mu bagize iri tsinda rya Urban Boyz ahuriye na Nizzo yahaye IGIHE yavuze ko uburyo ibihembo biteguye bumvise batabivamo.
Ati “Twasanze kuri iyi nshuro twaba tutarimo. Ni impamvu zacu bwite ariko ibintu byabo uburyo biteguye ntabwo tubyemeranya na byo, hari nk’aho bavuga ngo nta muhanzi wemerewe kujya mu byiciro bibiri urundi ruhande ugasanga hari abahanzi babirimo. Ikindi uburyo biteguye n’amabwiriza twe twumvise tutabibasha.”
Yakomeje avuga ko abategura iri rushanwa bashatse ko basinya amasezerano abandi bakababera ibamba bavuga ko atari ngombwa.
Urwego Urban Boyz igezeho n’igihe imaze mu muziki ngo ntabwo ari iyo kujya mu bihembo bidateguye neza. Yanavuze ko bari kwandika ibaruwa basezera.
Nta gishyika ku bategura Salax
Isiaka Mulemba ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Salax Awards, yabwiye IGIHE ko uko byagenda kose ibi bihembo bigomba gutangwa nubwo abahanzi bakomeje kubivamo umusubirizo.
Ku kuba Charly na Nina bari bavuze ko basezeye kubera ko itoranywa ry’abagomba guhatana abari muri ibi bihembo ritabashimishije, yavuze ko batabikoze bashaka kunezeza aba bahanzi.
Ati “Ntabwo twagiye gutoranya abahanzi bagomba kwitabira Salax Awards kugira ngo dushimishe Charly na Nina cyangwa Dj Pius, ntabwo aribo dukorera turi ku bahanzi bose. Nkeka ko abahanzi batatu cyangwa babiri mu barenga 50 dufite ubu batanyuzwe nabyo ntabwo byatubuza gukomeza.”
Yavuze ko yicaye agasobanurira aba bahanzi [Charly na Nina ndetse na Pius] uko ibintu bimeze ndetse bakanasinye kontaro ariko ubu bakaba bahisemo kwivanamo.
Yongera kwemeza ko ibihembo bizatangwa byanga bikunze. Abajijwe icyo bakora abahanzi bose baramutse basezeye dore ko bakomeje kwiyongera, yavuze ko ibyo bidashobora kubaho kuko abahanzi badatekereza kimwe.
Ati “Izabaho kandi izagenda neza, iyo uvuyemo uba uhaye amahirwe undi mwana ubikeneye”.
Ibihembo bya Salax Awards byatangiye gutangwa mu 2009 bigeze mu 2014 birahagarara. Byongeye kubyutswa mu 2016 ariko abahanzi benshi bikuramo bituma bisubikwa.
Ikirezi Group yatangije iki gikorwa yagiranye amasezerano na Sosiyete yitwa AHUPA Digital Services Ltd yahawe ububasha bwo kongera kuyitegura mu gihe cy’imyaka itanu.
Mu mpinduka zakozwe na AHUPA harimo gukuramo ibyiciro bitari iby’abanyamuziki no gushyiraho amafaranga azahabwa uzatsinda abandi muri buri cyiciro.
Ikindi abahanzi bo mu Rwanda baba hanze ntabwi bemerewe guhatana kuko basanze hari ibikorwa bimwe abandi bazitabira bo badashobora kubonekamo.
Abahanzi 10 bagiye bashyirwa mu itsinda, muri buri tsinda muri atandatu azahembwa hakaba hazagenda havamo abahanzi batanu bazagera mu cyiciro cya nyuma.
Abahanzi bazarenga ijonjora ry’ibanze bazahita bagenerwa amafaranga ibihumbi 100 Frw mu gihe uzatsinda muri buri cyiciro azahabwa miliyoni imwe.
Biteganyijwe ko tariki ya 29 Werurwe 2019 ari bwo hazaba umuhango wo gutanga ibihembo ku bazaba batsinze.


















TANGA IGITEKEREZO