Gusezera kwa Charly na Nina muri Primus Guma Guma igiye kuba ku nshuro ya 7, byashimangiwe na manager wabo Muyoboke Alex mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE.
Muyoboke Alex ureberera inyungu za Charly na Nina yavuze ko aba bakobwa bafite ibitaramo byinshi bazakorera mu Rwanda no hanze ndetse ngo ku ngengabihe yabo y’uyu mwaka bafite ibikorwa byinshi batabasha kubangikanya n’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.
Yagize ati “Ibi ni ukuri, mbikumenyesheje nyuma yo kuganira na Bubu[Umuyobozi wa East African Promoters ifatanya na Bralirwa], ndasezeye […] Dufite gahunda nyinshi uyu mwaka.”
Charly na Nina bari babonye amahirwe yo guhatanira Primus Guma Guma uyu mwaka mu cyiciro cy’abakobwa aho bari bari kumwe na Oda Paccy. Ubuyobozi bwa Bralirwa bwatangaje ko mu gihe hagize umwe mu bahatana usezera hagomba guhita hinjiramo uwagize amajwi menshi mu batarabashije gukomeza muri icyo cyiciro, ibi bivuze ko mu bahanzi b’igitsina gore ufite amahirwe yo gusimbura Charly na Nina ari Queen Cha kuko ari we wabaye uwa gatatu mu gutorwa cyane.
Aba bakobwa basezeye mu irushanwa nyuma y’igihe kirenga ibyumweru bibiri bamaze ku Mugabane w’u Burayi aho bakoreye ibitaramo mu Bubiligi, u Bufaransa ndetse barateganya gukomereza mu Busuwisi.
Abahanzi icumi bahatanira PGGSS7 nyuma yo gusezera kwa Charly na Nina:
1. Bull Dogg
2. Danny Nanone
3. Social Mula
4. Christopher
5. Dream Boyz
6. Active
7. Mico The Best
8. Davis D
9. Oda Paccy
10. Queen Cha


















TANGA IGITEKEREZO