00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Charly&Nina, Jody na DJ Pius ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bikomeye muri Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 May 2017 saa 12:06
Yasuwe :

Abahanzi batatu bakomoka mu Rwanda, itsinda rya Charly&Nina, Dj Pius na Jody bari ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya The Uganda Music Awards (TUMA) biri mu bikomeye muri Uganda.

Ibi bihembo bigiye kongera gutangirwa muri Uganda mu birori bizabera muri Kampala Serena Hotel ku itariki ya 4 Nyakanga 2017.

Ubuyobozi butegura The Uganda Music Awards (TUMA) buherutse gutangaza amazina y’abahanzi bahataniye ibi bihembo mu byiciro binyuranye harimo n’ibigaragaramo abo mu Rwanda.

Eddy Kenzo ayoboye abahataniye ibihembo uyu mwaka, ari mu byiciro birimo icya Artiste of the year, Best Male Artiste, Best Music Video ndetse na Song of the year.
Inyuma ya Eddy Kenzo haje Sheebah Karungi na Ziza Bafana. Uyu Sheebah aherutse guhiga abandi bahanzi yegukana ibihembo byinshi muri Galaxy FM Zzina Awards.

Jody Phibi yabonetse mu cyiciro cya Best Ragga/Dancehall Artiste ku bw’indirimbo ‘Yo Body’ yakoranye na Rabadaba. Muri iki cyiciro harimo abandi bahanzi ndirimbo nka Vampino (Smart Wire), Cindy Sanyu (Still Standing), Voltage Music (Pull Up) na Ziza Bafana (Tulimajje).

Charly na Nina na Dj Pius babonetse mu cyiciro cya Best Afro Pop ku bw’indirimbo ‘Agatako’ ft Jose Chameleone ndetse na ‘Owooma’ Charly na Nina bakoranye na GeoSteady.

Charly na Nina baherutse guhabwa igihembo cy’indirimbo y’umwaka muri HiPipo Music Awards

‘Agatako’ ya Dj Pius na ‘Yo Body’ yatoranyijwe mu ndirimbo zahize izindi mu mwaka [Song of The Year], ihatanye na Eddy Kenzo (Jubilation), Sheebah Karungi (Akuuse), Navio (Njogereza) na Ziza Bafana (Tulimajje).

Charly &Nina na Dj Pius batoranyijwe mu bahatanira ibihembo bikomeye muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages