Chella ni umwe mu bahanzi bakomeje guca ibintu muri Nigeria no muri Afurika muri rusange bitewe n’indirimbo ye ’Nyash na Nyash’ nubwo atarayisohora, ikaba ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.
Uretse Chella umaze kuba ikimenyabose muri iyi minsi, muri iki gitaramo hanatumiwe itsinda rigizwe n’inkumi ebyiri arizo T&C (Tarryn na Clair) rikunzwe bikomeye muri Afurika y’Epfo.
Aba banyamuziki bazaba bifatanyije n’abarimo DJ Marnaud wabatumiye mu gitaramo yise ‘Gisenyi long weekend’ ahitwa ‘Le Grand Chalet’ kuva ku wa 30 Kamena 2024 kugeza ku wa 1 Nyakanga 2024.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 10 Frw kuri buri munsi w’ibi birori.
Uretse aba banyamuziki, ibi birori bizanacurangamo aba DJs bo mu Rwanda bakomeye nka DJ Toxxyk, DJ Brianne, DJ Inno, DJ Kelly na DJ Traxx.
Iki gitaramo kizaba kiyongereye ku cya DJ Toxxyk giteganyijwe ku wa 29 Kamena 2024 kikazitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo Chris Eazy, Ish Kevin na Logan Joe.
Aba bahanzi bazataramira ahitwa ‘Heza Beach Resorts’ kizaba kirimo aba DJs batandukanye nka Toxxyk, Marnaud,Sonia, Kalex, Kiss, Pyfo,Tyga, Illest n’abandi benshi.
Kanda hano ugure itike yo kwinjira mu gitaramo cya DJ Marnaud
Kanda hano ugure itike yo kwinjira mu gitaramo cya DJ Toxxyk



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!