Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 45 wakunzwe na benshi muri sinema ya Afurika, yavuze ko kuva ku myaka icyenda yahuye na benshi bamwibasira bavuga ko adakura.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro “Chude Podcast” aho yavuze ko ubwo yari afite imyaka icyenda yigeze no kujyanwa kwa muganga nyuma yo gusanga adakura neza nka bagenzi be.
Uyu mukinnyi wa filime wamamaye mu myaka irenga 20 ishize yavuze ko ashimira Imana yamufashije guca muri ibyo bihe kugeza ubwo abaye icyamamare.
“Uko bambwiraga ayo magambo banyibasira narize inshuro nyinshi, byabaye bibi kuko hari igihe natekerezaga kwiyahura bikarangira byose. Imana ishimwe ko ntabikoze.”
Chinedu avuga ko ahisha abana be n’umugore ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kurinda umutekano wabo no kubarinda ibyababuza ubwisanzure.
Chinedu Ikedieze yamamariye muri filime zitandukanye yahuriyemo na mugenzi we Osita Iheme zirimo Aki and Pawpaw, 2 Rats, Aki na Ukwa, Magic Cap, Tom and Jerry n’izindi.
Chinedu Ikedieze na Osita Iheme baherutse gutangiza umukino wo kuri internet ukozwe mu buryo bw’ inkuru ishushanyije (cartoon) bise “Aki and Pawpaw.”








Ibitekerezo 0