Ni igitaramo giteganyijwe kubera kuri Lemigo Hotel ku Cyumweru tariki 12 Mutarama 2023, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri (18h00).

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Choeur International , Makuta Robert avuga ko iki ari igitaramo cyo guhimbaza urukundo ndetse hakazaba harimo igice cy’ibibazo by’urukundo bizabazwa abakundana bazaba bitabiriye iki gitaramo.

Ati “Muri iki gitaramo tuzaririmba indirimbo zitandukanye zigaruka ku rukundo haba mu buryo bw’abihayimana, abalayiki. Muri iki gitaramo kandi hazaba harimo umwitozo wo gusubiza ibibazo byerekeye urukundo cyangwa imitoma, bikazabazwa abazaba basohokanye n’abakunzi babo.”

Makuta asaba abantu kurangwa n’urukundo ndetse no kurutanga. Kwinjira muri iki gitaramo ni ukugura amatike, aho abazicara mu myanya isanzwe bazishyura 5000Frw mu gihe iy’icyubahiro ari 10 000Frw ndetse na 20 000Frw.

Ku bashaka amatike, ubu aragurishirizwa kuri Lemigo Hotel no ku ikoranabuhanga unyuze hano

Choeur International yashizwe mu 2006 isanzwe itegura ibitaramo bitandukanye mu Rwanda harimo n’igitaramo ngaruka mwaka cyinjiza abakunzi b’umuziki wayo mu bihe bya Noheli n’ubunani.

Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali [CIEIK] igizwe n’abaririmbyi b’abahanga babigize umwuga baturuka mu makorali akomeye yo mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga.

Muri Werurwe 2022 Umuryango Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali, wegukanye igihembo mu marushanwa yahuje korali zo muri Afurika zitabiriye Iserukiramuco ry’indirimbo rya ACGC2022 (African Choral & Gospel Championship).

Uyu muryango kandi wagize uruhare mu gukora indirimbo y’ubahiriza umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Zimwe mu ndirimbo zaririmbwe na Choeur International