Iki gitaramo cyiswe ‘Christmas Carols Concert’ cyahuriranye n’ibirori byo kwizihiza imyaka icumi ishize Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali (CIEIK) ibayeho.
Igitaramo cya Choeur International cyari imbonekarimwe kuko kiba inshuro imwe mu mwaka, cyaherukaga kuba kuwa 19 Ukuboza 2015 icyo gihe nabwo cyabereye muri Serena Hotel.
Iyi Korali imaze kuba ubukombe mu muziki cyane cyane uw’indirimbo zihimbaza Imana zanditse mu buryo bw’amanota aririmbwa n’abahanga, yataramiye abakunzi bayo mu ndirimbo zakunzwe ku Isi mu myaka amagana ishize.
Muri Serena Hotel aho iki gitaramo cyabereye, hari ingeri z’abafana batandukanye kuva ku bana b’incuke kugeza ku basaza n’abakecuru basheshe akanguhe.
Choeur International, itsinda rihuriwemo n’abahanzi b’intyoza mu muziki bakoze igitaramo cy’indirimbo za Noheli ‘Chrismas Carol’ benshi mu bacyitabiriye batashye ibyishimo bisendereye imitima.
Indirimbo zose zacuranzwe zishimiwe mu buryo bukomeye, nta wasabaga abafana gukoma amashyi ariko buri mwanya wumvaga bayakomye ku bwo kunyurwa n’umuziki w’aba baririmbyi.
Buri wese mu cyicaro cye cye ntawe umuvunda wabonaga acyeye ku maso ubona anyotewe n’indirimbo za Choeur International. Aba baririmbyi bacuranze nyinshi mu mu ndirimbo za Noheli, izikoze mu buryo bwa kinyafurika na kizungu.
Byabaga akarusho ndetse bikanyura amatwi by’indengakamere ubwo abagize Choeur International bacurangaga umuziki ukundwa na benshi mu bakuze wa ‘Musique Classique’.
Choeur International yatanze ibihembo ku banyamuryango b’imena bashinze iyi korali mu mwaka wa 2006 bafite intego yo guteza imbere muzika y’u Rwanda no kuzamura urwego rw’ubuhanzi bw’Abanyarwanda.

Ubuyobozi bwayo bwatangaje ko mu mwaka wa 2017 iyi korali ifite umuhigo wo kuzagura ibicurangisho bikomeye bigezweho by’umuziki mu gukomeza kuzamura urwego rw’abaririmbyi bayo.
Chœur International imaze imyaka icumi ishinzwe
Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali (CIEIK) ni umuryango w’abaririmbyi washinzwe ku itarikii ya 21 Mata 2006, ubona ubuzima gatozi mu mwaka wa 2008 bugengwa n’itegeko no26/11 ryo kuwa 11 Gashyantare 2008 riyemerera gukorera aho ariho hose mu Rwanda.
CIEIK ikaba ari umuryango udaharanira inyungu wemewe n’itegeko no 4/2012 rigena imikorere y’imiryango idaharanira inyungu. Ifite icyicaro muri St. Paul i Kigali muri Nyarugenge.
Chœur International et Ensemble Instrumental de Kigali (CIEIK) igizwe n’abaririmbyi baturuka mu makorari anyuranye mu gihugu ndetse n’abanyamahanga bemerewe kuyiririmbamo mu gihe bagaragaza ubuhanga mu kuririmba. Ibarizwamo abaririmbyi bo mu madini n’amatorero atandukanye kuko ari umuryango w’abaririmbyi hadashingiwe ku idini cyangwa ku bitekerezo bya Politiki ku buryo indirimbo iririmba buri wese aziyumvamo bitewe n’imyemerere ye.
Chœur International yakoze ibintu byinshi muri iyi myaka 10 imaze ishinzwe. Yahinduye mu buryo bugaragarira imiririmbire y’amakorali mu Rwanda, cyane cyane amakorali aririmba muzika yanditse ku manota.
Ifatanyije na Minisiteri y’Umuco na Siporo yateguye kandi ikora ibitaramo bitandukanye byo kwibuka abahanzi ba mbere banditse kandi bahimba indirimbo zanditse ku manota bazize Jenocide yakorewe Abatutsi barimo Rugamba Cyprien, Padiri Alfred Sebakiga, Padiri Musoni, Padiri Byusa, Saulve Iyamuremye n’abandi.
CIEIK yagize uruhare mu gutegura indirimbo yubahiriza umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC izwi nka “Jumuiya Yetu.”
Mu mwaka ushize wa 2013 CIEIK ni bo baririmbye iyi ndirimbo yubahiriza EAC ubwo hatangizwaga iserukiramuco ry’ibihugu bigize EAC ryari ryiswe JamaFest ryabereye i Kigali.



























Amafoto: Mazimpaka Jean Pierre

Ibitekerezo 0