Ni igitaramo aba baririmbyi bakoze kuri uyu wa 14 Gashyantare ubwo Isi yose yizihizaga umunsi w’abakundana.
Mbere y’uko igitaramo gitangira gato, abakundana bagiye binjira aho igitaramo cyari kigiye kubera ubona babukeye mu myambarire.
Igitaramo nyirizina cyatangiye ku isaha ya 19h30 ariko ubona abantu basa nk’abakonje kandi umubare w’abo ari muto, gusa ibi ntibyaciye intege aba baririmbyi maze batangira kwibutsa abakunzi babo zimwe mu ndirimbo zakanyujijeho zirimo iz’abanyarwanda n’abanyamahanga.
Ku ikubitiro iyi korali yaririmbye indirimbo y’umunyarwanda Niyigena Philemon, yise Nanjye Ndagukunda, bakurikizaho Toi qui aimes ya Jean Paul Lecot ndetse n’urukundo ya Ambassadors Choir.
Muri iki gihe umubare w’abitabiriye iki gitaramo wari watangiye kuzamuka gusa ukabona batarinjira mu mwuka w’igitaramo neza.
Abari muri iki gitaramo batangiye gushyuha ubwo umwe mu baririmbyi bagize iyi korali witwa Mado yabaririmbiraga indirimbo ya Winnie Houston yitwa I will always love you, maze nabo ntibamutenguha bamufasha kuyiririmba.
Iyi ndirimbo yabyukije ikibatsi cy’urukundo mu bari muri iki gitaramo maze batangira gufatana mu biganza ari nako barebana akana ko mujisho bongorerana ubutitsa.
Muri iki gihe umubare w’abantu wari warushijeho kwiyongera ku buryo icyumba cyaberagamo iki gitaramo cyari cyakubise cyuzuye.
Abari muri iki gitaramo barushijeho kuryoherwa ubwo iyi korali yagarukaga mu gice cya kabiri ikabaririmbira indirimbo zirimo Imenagitero ya Rugamba Cyprien na Can’t live if living is without you ya Mariah Carey.
Abakundana bari muri iki gitaramo barushijeho gutwarwa ubwo umwe mu bagize iyi korali yaririmbaga indirimbo y’umuhanzikazi Celine Dion yise My heart will go on.
Mbere y’uko iyi korali yinjira mu gice cya gatatu, yafashe umwanya ihemba couple eshatu zaserutse neza kurusha izindi.
Igice cya gatatu cyatangiranye imbaraga maze ibintu birushaho gufata indi ntera ubwo iyi korali yiririmbaga indirimbo ya Mbilia Bel yise Nakei Nairobi, maze n’uwari wicaye arahaguruka irabyinwa karahava.
Abakundana barushijeho kunezerwa ubwo iyi korali yabaririmbiraga Kole Sere ya Philippe Lavil na Jocelyne Beroard, maze nabo barahaguruka batangira kubyina iyi njyana ya Zouk.
N’ubwo byari byegereje amasaha yo gusoza abakunzi b’iyi korali ntibashakaga ko iva ku rubyiniro, maze bayisaba ko yabasubiriramo zimwe mu ndirimbo zari zabanyuze, nayo ntiyabatenguha izisubiramo.
Igitaramo cyasojwe saa 22h30 maze buri wese agenda yirahira amajwi meza y’abaririmbyi b’iyi korali n’ubuhanga bw’abacuranzi bayo.
Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali (CIEIK) igizwe n’abaririmbyi baturuka mu makolari anyuranye mu gihugu ndetse n’abanyamahanga bemerewe kuyiririmbamo mu gihe bagaragaza ubuhanga mu kuririmba.
Ibarizwamo abaririmbyi bo mu madini n’amatorero atandukanye kuko ari umuryango w’abaririmbyi hadashingiwe ku idini cyangwa ku bitekerezo bya Politiki, ku buryo indirimbo iririmba buri wese aziyumvamo bitewe n’imyemerere ye.
Amafoto: Mugisha David Livingstone



















TANGA IGITEKEREZO