Igitaramo cya Chorale de Kigali cyari imbonekarimwe kuko kiba inshuro imwe mu mwaka iyo habura iminsi mike ngo Isi yizihizwe ivuka rya Yezu.
Iyi Korali imaze kuba ubukombe mu muziki cyane cyane uw’indirimbo zihimbaza Imana zanditse mu buryo bw’amanota aririmbwa n’abahanga, yataramiye abakunzi bayo mu ndirimbo zakunzwe ku Isi kuva mu mwaka wa 1700, byari akarusho ubwo baririmbye indirimbo ya UEFA Champions League yanditswe na Tony Britten mu 1992, ikaririmbwa na Orchestre ‘Royal Philharmonic’ yo mu Bwongereza.
Igitaramo cyabereye muri ‘Kigali Conference and Exhibition Village’, ahahoze ari Camp Kigali, mu ihema ryabereyemo inama ya Banki Nyafurika itsura amajyambere n’Inama mpuzamahanga yiga ku bukungu (WEF).
N’abayobozi bakuru b’igihugu bari babucyereye
Iki gitaramo cyari uburyohe budasanzwe ku bakunda umuziki wa classic kuva ku bagitangira guca akenge, urubyiruko, abagabo n’abagore, abasaza n’abakecuru ndetse hari na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bakuriye ingofero iyi korali.
Mu bayobozi baje muri iki gitaramo harimo Perezida wa Sena Bernard Makuza, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, Umuyobozi wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda Dr.Monique Nsanzabaganwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC Ndayisaba Fidèle, Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc, Vincent Munyeshyaka.
Igitaramo cyitabiriwe n’abanyamabanga ba leta, abasenateri batandukanye n’abandi bayobozi mu ngeri zose. Hari kandi Musenyeri Jean Claude Muvandimwe wasabiye umugisha abaje mu gitaramo.
Chorale de Kigali, itsinda rihuriwemo n’abahanzi b’intyoza mu muziki bakoze igitaramo cy’indirimbo za Noheli ‘Chrismas Carols’ benshi mu bacyitabiriye batashye ibyishimo bisendereye imitima.
Indirimbo zose zacuranzwe zishimiwe mu buryo bukomeye, nta wasabaga abafana gukoma amashyi ariko buri mwanya wumvaga bayakomye ku bwo kunyurwa n’umuziki w’aba baririmbyi.
Buri wese mu cyicaro cye ntawe umuvunda wabonaga acyeye ku maso ubona anyotewe n’indirimbo za Chorale de Kigali. Aba baririmbyi bacuranze nyinshi mu ndirimbo za Noheli, izikoze mu buryo bwa Kinyafurika na kizungu.
Byabaga akarusho ndetse bikanyura amatwi by’indengakamere ubwo abagize Chorale de Kigali bacurangaga umuziki ukundwa na benshi mu bakuze wa ‘Musique Classique’.
Minisitiri w’Intebe yakuye ingofero
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ni umwe mu bayobozi bitabiriye iki gitaramo. Yavuze ko akunda bikomeye indirimbo z’iri tsinda ndetse yasabye abitabiriye iki gitaramo kuzakurikiza ubutumwa bwari mu ndirimbo zaririmbwe bizihiza Noheli no kurushaho gukorera igihugu mu kuzamura ubukungu bwacyo.
Muri iki gitaramo hatanzwe umwanya wo gusaba indirimbo, Dr. Monique Nsanzabaganwa yasingiriye micro mbere y’abandi asaba ko abaririmbyi basubiramo iyitwa ‘Nimuze turamye umwami wavutse[yanditswe na Alfred Ngirababyeyi] ndetse n’indirimbo ya UEFA Champions League.
Igitaramo cyasojwe saa tatu zirengaho iminota mike. Ni kimwe mu bitaramo bifite umwihariko, kuva gitangiye kugeza kirangiye aba bahanzi baririmbye bakoresheje amajwi yabo bwite, nta mashyi, ingoma cyangwa ibindi bicurangisho bikomeye ahubwo bunganirwaga n’inanga yacurangwaga hagendewe ku manota y’indirimbo.



















TANGA IGITEKEREZO