Aka ni kamwe mu duseke Chorale de Kigali ihishiye abakunzi bayo bazitabira igitaramo izakora ku wa 16 Ukuboza 2022, kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.
Mu butumwa iyi Chorale yashyize kuri Twitter yanditse igira iti “Nk’uko umuhanzi Yvan Buravan yari yarabyifuje, Chorale de Kigali yasubiyemo indirimbo "Gusaakaara" y’uyu muhanzi.”
Iyi ndirimbo ‘Gusaakaara’ ya Yvan Buravan yashyizwe mu nyandiko y’amajwi na Murengezi Diodone.
‘Gusaakaara’ ni indirimbo yatunganyijwe na Producer Madebeats ikaba imwe mu zo Yvan Buravan yasize akoze ziri kuri Album ya kabiri yise “Twaje” imaze amazi 11 isohotse.
Iyi ndirimbo izamurikirwa mu gitaramo cya Christmas Carols Concert cya Chorale de Kigali kizaba kibaye ku nshuro ya cyenda kuva mu 2013.
Iki gitaramo kiri mu mujyo w’ibindi iyi korali ikora igamije kwinjiza abakunzi bayo mu minsi mikuru isoza umwaka.
Abashaka kuzakurikira iki gitaramo bicaye mu myanya y’icyubahiro (VVIP) bazishyura 25.000 Frw, mu gihe uzagurira itike ku muryango azishyura 30.000 Frw.
Mu myanya ikurikiyeho y’icyubahiro (VIP) ni 15.000 Frw mu gihe kugurira ku muryango ari 20.000 Frw naho mu isanzwe ni 10.000 Frw [Regular] ariko uzagurira itike ku muryango azishyura 15.000 Frw.
Amatike arimo kugurwa mu buryo bubiri bw’ikoranabuhanga, aho uyashaka ashobora gukoresha telefoni ngendanwa, agakanda *939*3*2# cyangwa akanyura ku rubuga acururizwaho.
Nkuko umuhanzi @yvanburavan yari yarabyifuje, Chorale de Kigali yasubiyemo indirimbo "Gusaakaara" y’uyu muhanzi; ikaba izajya ahagaragara mu gitaramo cya “Christmas Carols Concert” kiba kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2022. pic.twitter.com/vcmnntCpeg
— Chorale de Kigali (@ChoraledeKigali) December 15, 2022
‘Gusaakaara’ indirimbo Yvan Buravan yasize ahaye abakunzi b’umuziki Nyarwanda


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!