Nyuma yo gukora igitaramo cya Noheli cyanyuze benshi mu bacyitabiriye, abaririmbyi ba Chorale de Kigali bifurije Umwaka mushya muhire Abanyarwanda n’abakunzi babo muri rusange haba abari mu gihugu no hanze yacyo.
Chorale de Kigali ,imwe mu makorali akomeye mu Rwanda ndetse ikaba iri mu za mbere zimaze igihe kandi zifite ubuhanga buhanitse muri muzika. Mu izina ry’abaririmbyi bose, Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bwifurije abakunzi bayo umwaka mwiza banabashishikariza kurushaho gukunda Imana no gushyigikirana muri byose.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Chorale de Kigali Dr Dominique Savio Mugenzi yiseguye ku bakunzi bayo batabashije kureba igitaramo iki gitaramo iyi Korali iherutse gukorera kuri Serena kubera ubwinshi bw’abari bacyitabiriye bamwe ntibashoboye kwinjira.
Yagize ati : « Abakunzi bacu baratunejeje cyane ubwo bazaga kwifatanya natwe mu gitaramo cya Noheli, ariko tubabazwa n’uko hari abagiye batarebye uko cyari kimeze kubera abantu bari benshi cyane bikaba ngombwa ko Serena ifunga imiryango abantu benshi bagasubirayo.Tukaba tuboneyeho kubasaba imbabazi tubizeza ko ubutaha tubifashijwemo n’inzego zitandukanye n’abakunzi bacu tuzashaka ahantu hanini abantu bose bazifuza kwifatanya na twe bazahakwirwa tukishimana mu munezero wa Noheli »
Dr Dominique Savio Mugenzi yaboneyeho kwifuriza Umwaka mushya muhire wa 2015 abakunzi bose ba Chorale de Kigali bari ahantu hatandukanye haba mu Rwanda no hanze y’igihugu, abasengana muri Kiliziya Gaturika n’abo mu yandi madini,n’abantu b’ingeri zose bakunda iyi korali.
Chorale de Kigali ngo izakomeza gukora ibitaramo bya Noheli buri mwaka ku cyumweru kibanziriza umunsi mukuru wa Noheli nyir’izina . Mu mwaka wa 2015 kizaba kuwa 20 Ukuboza 2015.



















TANGA IGITEKEREZO