00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chris Brown yakoze indirimbo yakomoye mashusho y’umwana wo muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 11 November 2023 saa 05:48
Yasuwe :

Chris Brown yamuritse album ye ya 11 iriho indirimbo 22 zirimo iyo yise “Shooter” agaragaza ko mu bantu batatu bayanditse barimo umukobwa w’imyaka 17 wo muri Afurika y’Epfo witwa Naledi Aphiwe.

Iyi ndirimbo yatunguye benshi mu Banyafurika y’Epfo bagaragaje ko bashimira Chris Brown wazirikanye uruhare rw’uyu mukobwa ukiri muto.

Bijya gutangira, mu Ukwakira 2022 ni bwo Chris Brown yashyize ku rubuga rwa Instagram amashusho y’uyu mukobwa Naledi Aphiwe ari kuririmbira mu ishuri bagenzi be bakamwikiriza.

Chris Brown utarahise amenya amazina y’uyu mukobwa yavuze ko afite ijwi ridasanzwe.

Nyuma y’umwaka umwe ashyize ayo mashusho kuri Instagram, Chris Brown yamuritse indirimbo yise “Shooter” ndetse agaragaza ko mu bayanditse harimo uyu mukobwa uvuka mu Mujyi wa Durban.

Ijwi ry’uyu mukobwa Naledi Aphiwe ryumvikana mu ntangiriro y’iyi ndirimbo, “Shooter” ikaba imwe mu zigize album ya 11 ya Chris Brown yise 11:11 yasohotse tariki 11 Ugushyingo 2023.

Naledi Aphiwe abinyujije kuri Facebook yagaragaje bimwe mu biganiro yagiranye na Chris Brown agaragaza ko atewe ishema no gukorana n’uyu muhanzi watangiye kuririmba afite imyaka 15.

Yanditse agira ati “Ntewe ishema no kuzirikanwa na we, ndanezerewe, urakoze cyane Chris Brown.”

Uyu mukobwa akunze kwifashisha urubuga rwa Facebook, TikTok na Instagram anyuzaho amashusho ye ari kuririmba indirimbo zitandukanye.

Benshi bashimiye kubona Chris Brown azirikana uruhare rw’uyu mukobwa ukiri muto akamushyira mu bagize icyo bakora ku ndirimbo ye.

Wandem Nikathi yanditse agira ati “Nk’umuntu wo muri Afurika y’Epfo ndagushimiye Chris Brown kuba wazirikanye iyi mpano itangaje.”

Uwitwa Metho yagize ati “Ndatekereza Breezy (izina bita Chris Brown) yakunze uburyo uyu mukobwa yaririmbye n’ibyiyumvo yagize akimwumva, ni yo mpamvu yahisemo kumukoresha mu ndirimbo bitandukanye no kuba yarumvise ibisobanuro by’amagambo yaririmbye.”

Indirimbo Naledi Aphiwe yari ari kuririmba yitwa “Ubaba Ulala Nami’’ ni iy’umuraperi witwa Big Zulu igaruka ku mubyeyi w’umugabo uhohotera umugore we n’abana babyaranye.

Hagati aho uyu muraperi ntiyishimiye kubona Chris Brown azirikana uyu mukobwa wenyine kandi indirimbo yaririmbye atari iye.

Ni amagambo yamaganiwe kure n’abakoresha imbuga nkoranyambaga birangira Big Zulu ahinduye imvugo avuga ko yamushakaga agira ngo bakorane indirimbo.

Muri Kanama 2023 ni bwo Naledi Aphiwe yakoranye n’abakobwa bagenzi be barimo Fezeka Dlamini na Nomfundo Moh bakorana indirimbo bise “Uyangijabulisa”.

Naledi Aphiwe ni we utangira indirimbo nshya ya Chris Brown yise “Shooter”

Mu 2022 ni bwo Chris Brown yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho ya Naledi Aphiwe ari kuririmba mu ishuri avuga ko afite ijwi ridasanzwe
Naledi Aphiwe yasangije abamukurikira ibiganiro aherutse kugirana na Chris Brown
Chris Brown yiyambaje umwana w’imyaka 17 wo muri Afurika y’Epfo mu guhanga indirimbo nshya yise “Shooter” iri mu zigize album ya 11 yise 1111

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages