Iyi ndirimbo yatunguye benshi mu Banyafurika y’Epfo bagaragaje ko bashimira Chris Brown wazirikanye uruhare rw’uyu mukobwa ukiri muto.
Bijya gutangira, mu Ukwakira 2022 ni bwo Chris Brown yashyize ku rubuga rwa Instagram amashusho y’uyu mukobwa Naledi Aphiwe ari kuririmbira mu ishuri bagenzi be bakamwikiriza.
Chris Brown utarahise amenya amazina y’uyu mukobwa yavuze ko afite ijwi ridasanzwe.
Nyuma y’umwaka umwe ashyize ayo mashusho kuri Instagram, Chris Brown yamuritse indirimbo yise “Shooter” ndetse agaragaza ko mu bayanditse harimo uyu mukobwa uvuka mu Mujyi wa Durban.
Ijwi ry’uyu mukobwa Naledi Aphiwe ryumvikana mu ntangiriro y’iyi ndirimbo, “Shooter” ikaba imwe mu zigize album ya 11 ya Chris Brown yise 11:11 yasohotse tariki 11 Ugushyingo 2023.
Naledi Aphiwe abinyujije kuri Facebook yagaragaje bimwe mu biganiro yagiranye na Chris Brown agaragaza ko atewe ishema no gukorana n’uyu muhanzi watangiye kuririmba afite imyaka 15.
Yanditse agira ati “Ntewe ishema no kuzirikanwa na we, ndanezerewe, urakoze cyane Chris Brown.”
Uyu mukobwa akunze kwifashisha urubuga rwa Facebook, TikTok na Instagram anyuzaho amashusho ye ari kuririmba indirimbo zitandukanye.
Benshi bashimiye kubona Chris Brown azirikana uruhare rw’uyu mukobwa ukiri muto akamushyira mu bagize icyo bakora ku ndirimbo ye.
Wandem Nikathi yanditse agira ati “Nk’umuntu wo muri Afurika y’Epfo ndagushimiye Chris Brown kuba wazirikanye iyi mpano itangaje.”
Uwitwa Metho yagize ati “Ndatekereza Breezy (izina bita Chris Brown) yakunze uburyo uyu mukobwa yaririmbye n’ibyiyumvo yagize akimwumva, ni yo mpamvu yahisemo kumukoresha mu ndirimbo bitandukanye no kuba yarumvise ibisobanuro by’amagambo yaririmbye.”
Indirimbo Naledi Aphiwe yari ari kuririmba yitwa “Ubaba Ulala Nami’’ ni iy’umuraperi witwa Big Zulu igaruka ku mubyeyi w’umugabo uhohotera umugore we n’abana babyaranye.
Hagati aho uyu muraperi ntiyishimiye kubona Chris Brown azirikana uyu mukobwa wenyine kandi indirimbo yaririmbye atari iye.
Ni amagambo yamaganiwe kure n’abakoresha imbuga nkoranyambaga birangira Big Zulu ahinduye imvugo avuga ko yamushakaga agira ngo bakorane indirimbo.
Muri Kanama 2023 ni bwo Naledi Aphiwe yakoranye n’abakobwa bagenzi be barimo Fezeka Dlamini na Nomfundo Moh bakorana indirimbo bise “Uyangijabulisa”.
Naledi Aphiwe ni we utangira indirimbo nshya ya Chris Brown yise “Shooter”


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!