Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, muri Car Free Zone hasojwe imurikagurisha rya ‘Made in Rwanda’ ritegurwa n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Meya w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yabanje kumurikira Minisitiri w’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, uburyo urubyiruko ruri kwihangira imirimo itandukanye, mu rwego rwo kwiteza imbere.
Meya Dusengiyumva yabwiye abitabiriye ibi birori ko bifuza kongerera isoko urubyiruko rwihangira imirimo muri Kigali.
Yijeje urubyiruko rwihangiye imirimo, ko nk’uko byasabwe mu Umushyikirano, bagiye kwihutisha gushakira ibyangombwa by’ubuziranenge, ibicuruzwa by’urubyiruko rwihangiye imirimo.
Yavuze ko kandi bifuza ko imurikagurisha nk’iri ryajya riba kenshi gashoboka, atanga umwanya kugira ngo abahanzi batangire basusurutse abari bateraniye mu Imbuga City Walk.
Muri gahunda yo gukomeza gushyigikira urubyiruko, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwateguye igitaramo kigomba guherekeza iri mpurikagurisha, cyitabiriwe n’abahanzi barimo Chriss Eazy, Juno na Alyn Sano.
Juno Kizigenza wabanje ku rubyiniro, yaririmbye indirimbo zirimo ‘Otsma’ yakoranye na Bishanya, ‘Jaja’ yakoranye na Kivumbi, ‘Fit’ yakoranye na 2Saint, ‘Yaraje’ n’izindi zitandukanye.
Nyuma ya Juno Kizigenza, hakurikiyeho Chriss Eazy winjiriye ku ndirimbo ‘Amashu’ yamwubakiye izina cyane, akurikizaho ‘Inana’; ‘Basi Sori’; n’izindi zirimo ‘Bana’ iri mu zigezweho muri iki gihe.
Uyu muhanzi yacurangiwe na mushiki we winjiranye mu muziki izina rya Mother Queen umaze igihe gito atangiye umwuga wo kuvanga umuziki.
Alyn Sano ni we washyize akadomo kuri iki gitaramo, aririmba indirimbo zirimo ‘Radiyo’; ‘Biryoha bisangiwe’ n’izindi zashyize akamwenyu ku rubyiruko rwari rwitabiriye.
Amafoto: Herve Kwizera



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!