00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chriss Eazy yimukiye mu nzu yujuje i Bugesera

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 February 2025 saa 12:22
Yasuwe :

Chriss Eazy ni umwe mu batangiye umwaka wa 2025 amwenyura nyuma y’uko asezeye ku bukode, kuri ubu akaba yimukiye mu nzu yujuje mu Karumuna ho mu Karere ka Bugesera.

Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu muhanzi yimukiye mu nzu ye mu minsi mike ishize, ibintu yakoze mu ibanga rikomeye kuko atifuzaga ko hari abajya kuyifotora atarasoza imirimo ya nyuma yayo.

Umwe mu bakorana n’uyu muhanzi waduhaye amakuru yagize ati “Nibyo rwose yimukiye mu nzu ye yujuje mu Karumuna ho mu Karere ka Bugesera. Ubundi byari byitezwe ko azatangira umwaka yarimutse ariko havutse utubazo twatumye bidakunda gusa ubu yamaze kwimuka.”

Uyu waduhaye amakuru yemeje ko yavuze ko hari imirimo ya nyuma ikiri gukorwa kuri iyi nzu, cyane cyane ijyanye no kuyitaka kugira ngo irusheho gusa neza.

Chriss Eazy yimukiye mu nzu ye mu gihe akomeje n’imyiteguro yo gutaramira muri Uganda mu gitaramo azakorera ahitwa ‘Nomad bar and grill,’ aho ategerejwe gususurutsa abakunzi b’umuziki we ku wa 14 Gashyantare 2025.

Ni igitaramo kizahita gikurikirwa n’icyo uyu muhanzi afite muri Suède ku wa 8 Werurwe 2025 ubwo azaba yifatanya n’Abanyarwanda bahatuye ku munsi mpuzamahanga w’abagore mu gitaramo azahuriramo na Spice Diana wo muri Uganda.

Chriss Eazy yimukiye mu nzu ye yujuje mu Karumuna ho mu Karere ka Bugesera
Chriss Eazy ategerejwe i Kampala ku munsi w'abakundanye
Chriss Eazy azava i Kampala ahita akomereza muri Suède aho afite igitaramo ku munsi mpuzamahanga wahariwe abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages