00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christian Irimbere yateguje album ya kabiri

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 May 2025 saa 06:28
Yasuwe :

Christian Irimbere uri mu baramyi bamaze igihe kinini bakora umurimo w’Imana, agiye gushyira hanze album ya kabiri nyuma y’iyo yari aherutse gushyira hanze mu 2023, akanayikorera igitaramo.

Irimbere yabwiye IGIHE ko ari album izaba igizwe n’indirimbo umunani , yavuze ko nta tandukaniro ifite hagati yayo ni iya mbere yari yashyize hanze, gusa ahubwo aho zihuriye ari uko zose zigamije kwamamaza ubutumwa bwiza.

Ati “Buri gihe, ndirimba ubutumwa bwiza buruhura imitima y’abantu ndetse bukanabakumbuza ibyiza byo mu ijuru. Ubutumwa ni bwa bundi, ni ugukomeza kuramya Imana.”

Yavuze ko kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri kuri iyi album ye ya kabiri. Izi ndirimbo zirimo iyo aheruka gushyira hanze yise “Umejibu” ndetse na “Vuga” yari yayibanjirije. Avuga ko nta byinshi arifuza gutangaza ariko abakunzi be bazagenda bamenya amakuru atandukanye ajyanye n’ibyo ateganya mu minsi iri imbere.

Christian Irimbere amaze imyaka icyenda akora umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Irimbere ni umwe mu baramyi bamaze igihe kinini bakora umuziki aho uyu muhanzi yavuze ko agiye gushyira hanze album nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages