Irimbere yabwiye IGIHE ko ari album izaba igizwe n’indirimbo umunani , yavuze ko nta tandukaniro ifite hagati yayo ni iya mbere yari yashyize hanze, gusa ahubwo aho zihuriye ari uko zose zigamije kwamamaza ubutumwa bwiza.
Ati “Buri gihe, ndirimba ubutumwa bwiza buruhura imitima y’abantu ndetse bukanabakumbuza ibyiza byo mu ijuru. Ubutumwa ni bwa bundi, ni ugukomeza kuramya Imana.”
Yavuze ko kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri kuri iyi album ye ya kabiri. Izi ndirimbo zirimo iyo aheruka gushyira hanze yise “Umejibu” ndetse na “Vuga” yari yayibanjirije. Avuga ko nta byinshi arifuza gutangaza ariko abakunzi be bazagenda bamenya amakuru atandukanye ajyanye n’ibyo ateganya mu minsi iri imbere.
Christian Irimbere amaze imyaka icyenda akora umuziki nk’umuhanzi wigenga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!