00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christina Aguilera yavuze ko urugendo yagiriye mu Rwanda rwamukoze ku mutima

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 13 September 2013 saa 11:50
Yasuwe :

Christina Aguilera yavuze ko n’ubwo urugendo rwe yagiriye mu Rwanda rwari rugamije gufasha abandi, rwaje kurangira nawe ubwe rumufashije.
Uyu muhanzi w’imyaka 32, uheruka gusura u Rwanda muri Kamena yavuze ko uru rugendo yakoze yarwigiyemo byinshi byamufashije kandi bizakomeza kumufasha mu buzima bwe bwose.
Mu kiganiro aheruka gutanga, mu nkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abongereza-Associated Press, Christina yagize ati “Byabayeho mu buzima bwanjye, aho numvise nifuza kujya kure (…)

Christina Aguilera yavuze ko n’ubwo urugendo rwe yagiriye mu Rwanda rwari rugamije gufasha abandi, rwaje kurangira nawe ubwe rumufashije.

Uyu muhanzi w’imyaka 32, uheruka gusura u Rwanda muri Kamena yavuze ko uru rugendo yakoze yarwigiyemo byinshi byamufashije kandi bizakomeza kumufasha mu buzima bwe bwose.

Ifoto ya mbere Christina Aguilera yafotowe akigera mu Rwanda, aha ni tariki ya 26 Kamena 2013 ari ahakorera PAM

Mu kiganiro aheruka gutanga, mu nkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abongereza-Associated Press, Christina yagize ati “Byabayeho mu buzima bwanjye, aho numvise nifuza kujya kure nitaruye akazi kose na za camera, aho numvaga nifuza kugira icyo menya ku buzima bw’isi ya kure hirya cyane hitaruye imyidagaduro”.

Yongeraho ati “Birababaje gutekereza uburyo nta kintu kigena uko umuntu avukira ahatandukanye n’ah’undi, kuko iyo utembereye usanga twese turi umwe, ikibazo ari uko twavukiye ahantu hatandukanye”.

Asoza agira ati “Byantumye niyumvamo uwo ndiwe ndetse nkora icyo nshoboye”.

Indirimbo Feel This Moment ya Pitbull na Aguilera:

Aguilera, wegukanye ibihembo byishi bikomeye mu ruhando rw’umuziki birimo icya Grammy, ni umubyeyi w’umwana w’imyaka itanu witwa Max.

Ni umuvugizi wa Yum! Brands [Kampani mpuzamahanga ifite amarestora ikaba inakora ibikorwa byo gufasha abahuye n’ibibazo by’inzara] kuva mu 2009.

Uretse u Rwanda, Aguilera yasuye ibindi bihugu byagiye bihura n’ibibazo by’inzara birimo Haiti na Guatemala.

Muri izi ngendo, Christina Aguilera agenda abonana n'abana bafite imirire mibi (aha ni muri Haiti)
Christina Aguilera ari mu bikorwa bijyanye na World Food Program Food gusa nta bindi bitaramo bizwi azakorera muri Kigali
Iyi ni inkambi y'impunzi ya Kigeme, Christina Aguilera yasuye ubwo yazaga mu Rwanda
Mbere yo kuza mu Rwanda, Christina Aguilera yabanje guca i Amsterdam, aha yari ari gutembera n'umukunzi we Mathew

Inkuru bifitanye isano:

 Christina Aguilera yasuye Kigeme na Bugesera

 Icyamamare Christina Aguilera yitezwe i Kigali mu Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages