00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher Muneza yerekeje gutaramira muri Amerika

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 2 August 2023 saa 11:13
Yasuwe :

Umuhanzi Christopher Muneza uherutse mu bitaramo bizenguruka Umugabane w’u Burayi agiye kumara amezi abiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rugendo rw’ibitaramo azatangira muri Nzeri kugeza mu Ukwakira 2023.

Uyu muhanzi utashatse kugira byinshi atangaza kuri ibi bitaramo yatumiwe na Innox Entertainment isanzwe itegura ibitaramo muri Leta Zunze za Amerika bihuriramo Abanyarwanda bari muri iki gihugu n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi.

Kugeze ubu Christopher ntabwo arashyira ahagaragara amatariki n’imijyi azataramiramo gusa asezeranya abakunzi b’umuziki we bari muri Amerika kuzabitangariza vuba aha.

Christopher Muneza yaherukaga kugaragara mu bitaramo hanze y’u Rwanda muri Gashyantare na Werurwe 2023 ubwo yataramiraga ku Mugabane w’u Burayi mu mijyi irimo Bruxelles, Paris n’ahandi.

“Pasadena”, indirimbo Christopher Muneza aheruka guha abakunzi ba muzika Nyarwanda

“Hashtag”, imwe mu ndirimbo za Christopher Muneza zishimirwa na benshi aho ataramiye

Nyuma y'amezi atandatu avuye ku Mugabane w'u Burayi, Christopher Muneza, agiye gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Christopher aheruka guhura n'abakunzi b'umuziki we bari mu Rwanda muri Nyakanga ubwo yaririmbiraga abitabiriye igitaramo cya Makanyaga wizihije imyaka 50 amaze mu muziki
Christopher Muneza yerekeje muri Amerika aho azakorera ibitaramo bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages