00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher na Bull Dogg batangiranye umurindi muri Primus Guma Guma

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 22 May 2017 saa 09:57
Yasuwe :

Christopher na Bull Dogg baje ku isonga mu gushimisha mu gitaramo cya PGGSS cyabereye i Huye kuwa 20 Gicurasi 2017, byagaragaye ko aba bombi batangiranye ingufu irushanwa ndetse bari mu b’imbere bashobora kuzavamo uhabwa igikombe hatagize undi utungurana.

Christopher na Bull Dogg bamaze kwereka igihandure bagenzi babo bahataniye PGGSS, byagaragaye ko umuziki wabo umaze gushinga imizi mu mitima y’abafana ushingiye ku buryo bakiriwe mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Huye.

Bull Dogg amaze guhatanira iri rushanwa inshuro enye [2012, 2013, 2015, 2017], kimwe na Christopher waherukaga kwegukana umwanya wa kabiri mu irushanwa ryabaye muri 2016 rikegukanwa na Urban Boyz.

Aba bahanzi bombi bavuye i Huye beretse bagenzi babo bahanganye ko ‘byose bishoboka’ ndetse ko banakomeje gusekerwa n’amahirwe mu bitaramo bisigaye nabwo abafana bakazabishimira nk’uko byagenze muri aka karere, umwe muri bo yatwara igikombe nubwo urugendo rukiri rurerure.

Umuraperi Bull Dogg yaririmbye ku kabiri nyuma ya Social Mula, mu gihe Christopher yaririmbye ku mwanya wa kane.

Igitaramo cyatangiriye kuri Social Mula gikonje

Muri iki gitaramo kibimburiye ibindi bya Primus Guma Guma Super Star bizabera mu bice biandukanye by’u Rwanda, Social Mula uri mu bahanzi bakunzwe muri iki gihe ni we wasesekaye ku rubyiniro mbere y’abandi.

Byari bimenyerewe ko indirimbo za Social Mula zizwi n’abafana ariko yaririmbye bamuhanze amaso gusa ubona ko ‘abenshi bari bafite amatsiko yo kumureba’.

Mu miririmbire ya live uyu muhanzi yigaragaje nk’umuhanga ndetse indirimbo ye wayumvaga bayicuranga mu mwimerere wayo mu gihe hari abandi baririmbaga RnB mu ruhu rwa Hip Hop cyangwa mu zindi njyana zizwi muri Congo kugira ngo ibashe gucurangika neza.

Igitaramo cyatangiye hari ubukonje mu bafana, kuva kuri Social Mula waririmbye bwa mbere gusa Bull Dogg agezeho ibintu byahinduye isura. Bull Dogg yaririmbye iyitwa ‘Sinema’ na ‘Kaza Roho’.

Mu magambo yavugiye i Huye, Bull Dogg yashimangiye ko yiteguye ‘gutwara igikombe akerekana ko injyana ya Hip Hop iyoboye mu Rwanda’ nyuma y’abandi baraperi bagitwaye Riderman na Jay Polly.

Yagize ati “Mbabwije ukuri, ntwaye iki gikombe sinazibagirwa na rimwe ko abantu b’i Butare bamfashije kuba umunigga w’umukire. Hano nahabaye kera, nahabaye mu bihe byo hambere…”

Bull Dogg arashaka kwegukana igikombe akongera kwerekana ko Hip Hop iri ku ntebe mu Rwanda

Uyu muraperi ushyigikiwe cyane yongeye gushimangira ko nyuma y’igitaramo cya mbere cyabereye i Huye yarushijeho ‘kwigirira icyizere cyo gutwara igikombe’.
Nyuma ya Bull Dogg haje umuraperi Danny Nanone, ubushyuhe ntibwakomeje kuba bwa bundi ahubwo barongeye barakonje bongera gukanguka babonye Christopher.

Christopher yerekanye ubunararibonye

Ku mwanya wa Kane haririmbye Christopher, akigera imbere y’abafana ataravuga ijambo na rimwe, ibyishimo byasabye benshi mu bafana, barasimbuka, abandi bashyira amaboko mu kirere berekana urukundo bafitiye uyu muhanzi.

Ntiyasubije inyuma ibyishimo by’abafana ahubwo na we yahise berekana ko aje yambariye kwerekana ko imyaka ine amaze mu irushanwa hari amasomo akomeye yamusigiye. Yinjiye aririmba ‘Ijuru rito’ nyuma ahita atangirira ku ndirimbo ye ‘Uwo munsi’, abafana bamufashije kuyiririmba yose uko yakabaye nk’ikimenyetso cy’uko amaze kwigarurira imitima ya benshi.

Kuva yagera ku rubyiniro kugeza asoje, uyu muhanzi yari bishimiwe cyane. Usibye kuba amaze imyaka myinshi mu irushanwa, indirimbo ze byagaragaye ko abafana bazizi ndetse babafashaga kuziririmba ubona ko bazifashe mu mutwe.

Mbere yo kuva imbere y’abafana, Christopher yabwiye ab’i Huye ko miliyoni 24 za Bralirwa ari we ukwiye kuzegukana.

Christopher mu gitaramo cya PGGSS cyabereye i Huye

Nyuma y’iki gitaramo, Christopher yabwiye IGIHE ko ibyo yakoze n’uburyo yakiriwe ari byo yari yiteze ndetse ngo byamuteye ingufu , ishyaka n’umurava wo gukora cyane birushijeho kugira ngo no mu tundi turere azaze imbere.

Indi nkuru wasoma: Ibitaramo bya Primus Guma Guma byatangiriye i Huye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages