00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher yabitse ubwoba mu bahataniye Primus Guma Guma

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 5 June 2017 saa 10:29
Yasuwe :

Mu gitaramo cya Roadshow ya Primus Guma Guma Super Star 7 cyabereye mu Karere ka Ngoma kuwa Gatandatu tariki ya 3 Kamena 2017, Christopher yanikiye bagenzi be icyenda bahanganiye igikombe uyu mwaka.

Uyu muhanzi yavuye i Ngoma yeretse bagenzi be bahanganye ko ‘byose bishoboka’ ndetse ko abafana bakomeje kumwishimira mu gitaramo cya nyuma akazitwara neza nk’uko byagenze muri aka karere, yatwara igikombe nubwo.

Christopher yaririmbye ku mwanya wa cyenda nyuma ya Active, Queen Cha, Paccy, Mico The Best, Danny Nanone, Dream Boyz, Bull Dogg na Davis D.

Urebye uko irushanwa rihagaze, ukanareba abahanzi bahabwa amahirwe yo kuzegukana igikombe , ubuhanga bwa buri wese, igikundiro n’uko bose bagiye bakirwa n’abafana mu bitaramo byabanje, i Ngoma Christopher ntiyatunguranye cyane kuko no mu Mujyi wa Gicumbi aherutse kuhava asa n’uyoboye irushanwa kuko yararirimbye abafana baranyeganyega nka kimwe mu bireberwaho umuhanzi ukunzwe.

Christopher umaze kwitabira iri rushanwa inshuro enye yerekana ko umuziki we umaze gusakara mu gihugu ndetse ko n’abafana baryoherwa n’ibyo aririmba hashingiwe ku buryo bamufashaga kuzirimba ndetse ubwo yageraga ku rubyiniro nibwo umubare munini wizihiwe n’igitaramo kurusha abandi bose.

Yavuye i Ngoma ababitsemo ubwoba

Christopher agihamagarwa imvura ihise itangira kugwa gusa abafana bamwakiranye ibyishimo bikomeye ndetse bamufasha kuririmba, akibona ko bamwishimiye by’ikirenga yahise ababwira ko ‘yatangiye kwiyumvamo kuzatwara igikombe’ ndetse ngo ni wo muhigo ukomeye yihaye.

Yagize ati "…n’ahandi twaririmbiye narabikoze. I Huye narabikoze, i Gicumbi naho natwaye igikombe, ubu hano nje gushyiraho akadomo, nimumfashe twerekane ko igikombe ari icyanjye."

Yaririmbye imvura iri ku migongo y’abafana ariko banze kujya kugama na we ababwira ko umutima bamweretse umwongereye imbaraga n’icyizere cyo gutwara igikombe.

Ubwo yarimo aririmba, abahanzi bagenzi be ahanganiye na bo igikombe na bo baje kumureba ku buryo byagaragaraga ko ‘ibyo yakoze byabatunguye’, abatarabashije kumurebera ahagaragara banyujije imitwe mu madirishya y’imodoka baba bicayemo nyuma yo kuririmba ubona ku maso ko ‘asa n’uwabakanze’.

Yavuye mu Mujyi wa Ngoma ashimangiye ko agomba kuzatwara igikombe bishingiye ku buryo yagiye yakirwa n’abafana mu bitaramo byabanje ari nayo ngingo ikomeye ishingirwaho mu kugena umuhanzi ukunzwe cyane ugenerwa miliyoni 24 za Bralirwa.

Christopher yatangiye kwizera intsinzi…

Christopher yavuze ko aho irushanwa rigeze n’ibyo yakoze byose ngo bikwiye gutuma bagenzi be barya bari menge kuko ibyo yakoreye ‘i Ngoma byerekanye ko byose bishoboka. N’igitaramo gisigaye ninitwara kuriya nta kabuza igikombe twagitwara.’

Christopher yaje yambaye umupira wanditseho izina rye rishya asigaye akoresha rya 'Topher'

Yagize ati “Igikombe gitanzwe muri uyu mwanya hakurikijwe ibitaramo bimaze kuba, mbese uteranyije amanota agaragaza uko nitwaye ni njye baha igikombe. Aho twanyuze abafana banyakiriye neza kandi baranyishimiye ku rwego rukomeye ku buryo natangiye kwizera ko igikombe ngomba kugitwara.”

Christopher ukunzwe mu ndirimbo z’urukundo ari imbere mu bamaze kwigaragaza nk’abanyembaraga mu irushanwa rya PGGSS ndetse mu bitaramo bimaze kuba yagiye atahana amanota meza.

Christopher utagihwema kuvuga ko ‘umuhigo wa 2017 ari ugutwara igikombe cya Primus Guma Guma’, yashimangiye ko ibyo yerekanye kuva irushanwa ryatangira ari bike ahubwo ngo abo bahanganye bamwitege mu gitaramo cya nyuma kizabera mu Mujyi wa Rubavu ku itariki ya 10 Kamena 2017.

Christopher ngo yatangiye kwizera kwegukana igikombe
Christopher yishimiwe kurusha abandi bahanzi mu gitaramo giherutse kubera i Ngoma
Christopher yashyuhije abafana mu mvura n'ubukonje bukomeye
Mu bafana ba Christopher byari byifashe ibyishimo bikomeye cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages