Uyu muhanzi wishimiwe na benshi yinjiriye mu ndirimbo yakoranye na Riderman bise “Ndakabya” muri iki gitaramo cya mbere yakoreye i Louisville, umujyi munini mu igize Kentucky.

Zimwe mu ndirimbo zakoze ku mitima ya benshi cyane cyane inkumi zari zitabiriye iki gitaramo zirimo "Iri joro", "Ijuru rito", "Habona", "Uwo munsi", "Abasitari", "Hashtag", "Nibido" n’izindi.

Christopher akomeje kunezezwa n’uburyo ibi bitaramo bye biri kugenda bikomeza kumwongerera imbaraga afite mu gihe kiri imbere.

Uyu muhanzi ugiye kumara amezi abiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azava Kentucky yerekeza mu mijyi itandukanye irimo Phoenix (Arizona) ku wa 23 Nzeri 2023 , Michigan ku wa 6 Ukwakira 2023 n’ahandi.

Christopher wageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki 27 Kanama 2023, yahereye ibitaramo bye mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine.

Amarangamutima yabaganje basanga Christopher ku rubyiniro

Christopher yeretswe urukundo rukomeye muri iki gitaramo cya mbere yakoreye mu Mujyi wa Louisville

Bishimiye kubona Christopher imbonankubone ari ku rubyiniro abaririmbira zimwe mu ndirimbo bakunze

Indirimbo 'Abasitari' ni imwe mu zanyuze benshi muri iki gitaramo

Christopher yagaragarijwe urukundo mu gitaramo yakoreye i Louisville

Indirimbo zirimo "Hashtag", "Uwo Munsi", "Habona" ni zimwe mu zishimiwe na benshi

Inkumi zo mu Mujyi wa Louisville zishimiye Christopher

Ni igitaramo cya kabiri Christopher yakoreye muri Amerika nyuma y'icyo yaririmbyemo mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine

Nyuma y'igitaramo abakunzi ba Christopher bihutiye kujya gufata ifoto y'urwibutso bari kumwe na we