‘Ko Wakonje’ niyo ndirimbo ya mbere Christopher ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2019. Ivuga uburyo urukundo rw’iki gihe rwakonje, rwita ku mafaranga kurusha ibindi kandi n’abahujwe nayo ntibarambane.
Uyu musore agaragaza ko abatarashaka bafite ubwoba bitewe n’uko ingo zisenyuka muri iki gihe zingana n’izishingwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Christopher yavuze ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo yagikuye ku buryo mu muryango nyarwanda ingo ziri gusenyuka ku muvuduko udasanzwe rimwe na rimwe ntibinahabwe uburemere bifite.
Ati “Nkanjye nk’umunyarwanda ndicara nkareba mu gihugu, ibintu bimeze gute, icyo ni kimwe mu bibazo nabonye bihari ariko ngira impungenge ko abantu bashobora kuba batabibona nk’ikibazo kiremereye.”
N’ubwo ari ibintu yari asanzwe abona, Christopher yemeza ko gutangira kwandika iyi ndirimbo byasembuwe n’ibyabaye ku muhanzi w’inshuti ye watandukanye n’umugore we.
Ati “ Nta n’ubwo abizi ariko ni umuhanzi mugenzi wanjye byabayeho mpita mbona birakabije cyane. Namaze iminsi mbitekerezaho ariko ndavuga nti ibintu bigomba kugaragara nk’ikibazo, abagiye kurushinga n’abashinze ingo bagomba kubona ko iki kibazo gihari, bakabana babizi ko ibi bintu bibaho.”
Christopher yirinze gutangaza imyirondoro y’uwo muhanzi ngo kuko ari ‘ibintu bikometsa’ gusa ngo impamvu zatumye urwo rugo rusenyuka ziri mu ndirimbo.
Akimara gushyira hanze iyi ndirimbo yakiriye ubutumwa bwinshi bwiganjemo abatandukanye n’abagore babo bamubwiye ko yabakoze ku mitima. Ati “Barambwiye ngo mbavugiye ibintu.”
Ntaratangaza igihe azashyirira hanze amashusho y’iyi ndirimbo, gusa yemeza ko uyu mwaka wa 2019 ari uw’ibikorwa bikomeye kandi byinshi birimo indirimbo yafatanyije n’abandi bahanzi.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO