Christopher amaze kwitabira iri rushanwa inshuro enye, bwa mbere yaryinjiyemo mu 2013 yongera gusubiramo mu 2014, yaherukagamo mu 2016 ndetse yatahanye umwanya wa kabiri.
Akinjira muri iri rushanwa, mu 2013 yahuriyemo n’ingorane zikomeye ubwo bari bagiye gukorera igitaramo i Gicumbi maze abafana bakamutuka ibyo gupfunyika abandi bakamwereka intoki za musumbazose[ibintu bifatwa nk’igitutsi gikomeye].
Inshuro ebyiri ziheruka, Christopher yahawe agahenge, ntiyatutswe nk’uko byamugendekeye mu 2013 gusa mu gitaramo abahanzi baheruka gukorera i Gicumbi yongeye kwandagazwa ndetse yerekwa urutoki rwa musumbazose ubwo yarimo aririmba.
Christopher yaririmbye ku mwanya wa kabiri, yaje nyuma ya Mico The Best wari usize ubukonje mu bafana. Uyu muhanzi agihamagarwa abafana bazamuye amajwi bagaragaza ko bamwishimiye bahita banamukomera amashyi. Yinjiye aririmba ’Ijuru rito’ arangije akurikijeho ’Abasitari’.
Ubwo yarimo kuririmba iyitwa ’Birahagije’, abafana barishimye by’ikirenga gusa mu mu bafana bari bahagaze mu gice cy’imbere hari bamwe bagaragaje ko bigometse kuri Christopher bazamura intoki za musumbazose abandi bakamwuka inabi bamubwira amagambo yumvikanamo ‘gutukana’.
Mu kiganiro na IGIHE, Christopher yavuze ko yagambaniwe na bamwe mu bahanzi ahanganye na bo kuko ngo atuka bwa mbere ‘hari agatsiko k’abafana biyemereye ko babikoze batumwe’.
Yavuze ko ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2017 ubwo yakoraga imyitozo ya nyuma na bagenzi be i Gicumbi ngo hari abafana bamuteye ubwoba banamubwira ko ‘anajya ku rubyiniro bamutuka’.
Ati “Ubwo twari tugiye gukora imyitozo ya nyuma kuwa Gatanu hari abafana bankurikiye bambwira ko bari buntuke, nabimye amatwi sinabaha agaciro ariko ntungurwa no kubabona imbere bantuka […] Ntabwo byanciye intege, nari niteguye ko hari ikintu nka kiriya cyaba.”
Christopher ati “Naragambaniwe”
Nubwo aterura ngo avuge abihishe inyuma yo gutukwa kwe, Christopher yahamije ko ibyo yakorewe ari ubugambanyi bwari bwateguwe mbere y’iki gitaramo. Ababikoze ngo ni ‘bamwe mu bo ahanganye na bo badashaka ko atwara igikombe’.
Ati “Ni akagambane, ababikoze barahari, n’ubushize bantuka muribuka ko hari abafana biyemereye ko bari batumwe, icyo gihe babisabiye imbabazi […] Ni ishyamba riba ryateguwe ariko byose umuntu abicamo neza, ikinshishikaje ni ugukomeza gukora neza ngatwara igikombe.”
Nubwo yatutswe, Christopher yavuye i Gicumbi ahagaze neza kuko yabashije guhagurutsa abafana mu gihe igitaramo cyari cyatangiye gikonje. Uretse Christopher undi werekanye ko yishimiwe ni Danny Nanone waririmbye bwa nyuma.
Muri Primus Guma Guma Super Star ya Gatatu abafana ba Urban Boyz i Gicumbi batahanye amanota mabi bashinjwa gutuka Christopher ari ku rubyiniro. Icyo gihe bafotowe bazamuye intoki za musumbazose bazereka uyu muhanzi gusa Urban Boyz yo yarabihakanye, nyuma bamwe muri bo babyemereye mu itangazamakuru ndetse basaba imbabazi bavuga ko ‘bari babitumwe n’iri tsinda’.


















TANGA IGITEKEREZO