Ku mugoroba wo ku wa 6 Gicurasi 2024 nibwo Christopher yahagurutse i Kigali yerekeza muri Canada aho agiye gukorera ibitaramo bitandukanye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari ahagurutse i Kigali, yijeje abakunzi be ibitaramo byiza, icyakora yongeraho ko atazatindayo kuko afite akazi ko kurangiza album ye nshya.
Ati “Abakunzi banjye bari muri Canada bumve ko ngiye kugirana ibihe byiza nabo kuko nanjye numvaga nifuza gutaramirayo, nagiye mbona ubutumwa bw’abantu banjye baho nanjye nari nkumbuye bikomeye.”
Byitezwe ko ku wa 14 Gicurasi 2024 aribwo Christopher azatangirira ibitaramo bye mu Mujyi wa Montreal mbere y’uko yerekeza Ottawa.
Album nshya ya Christopher izaba igiye hanze nyuma y’iyo yise ‘Habona’ yamuritse mu 2013 n’indi yise ‘Ijuru rito’ yagiye hanze mu 2017.
‘Vole’ ije ikurikira izindi ndirimbo Christopher aherutse gushyira hanze zirimo Mi casa, Nibido, Hashtag na Pasadena.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!