00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chrisy Neat yahishuye imvano y’indirimbo yaririmbye agaragaza ko ibihe biha ibindi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 January 2026 saa 01:52
Yasuwe :

Umuhanzi Chrisy Neat wibanda ku njyana gakondo, yashyize hanze indirimbo yise “Ndakumbuye’’, yakomoye ku kuntu iterambere ryazanye impinduka zatumye nta muntu ucyita ku wundi.

Uyu mugore usanzwe anatunganya indirimbo muri StoryKast Record, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko kuri ubu ibihe byahindutse cyane ko abantu basigaye bihugiraho, ashimangira ko iyi myitwarire ariyo yamuteye guhanga iyi ndirimbo.

Ati “Indirimbo nayikomoye ku kuntu abantu bahuze cyane ku buryo n’umuturanyi wawe biba bigoye ko mumenyana, rero ibyo bintu byo guhuga byatumye ikintu cy’urukundo n’ubucuti bikendera mu bantu. Biri mu bintu byatumye ntekereza ukuntu muri iki gihe buri wese yitekerezaho kurusha gutereza ku bandi. Byansubije mu bihe bya kera ku kuntu abantu basunaranaga abana bagakina ariko ubu bikaba bitakiba.”

Yavuze ko bitandukanye na kera, ubu nta bantu bagifata umwanya wo gusakuza no guca imigani, bityo bigatuma hari ibintu bimwe abana b’iki gihe batamenya ku muco nyarwanda.

At “Ikindi kintu ni uko kera abantu bagiraga umwanya wo kuganira, gutarama no guca imigani bigatuma abana bato bamenya imigani n’ibisakuzo, bakamenya ibintu byinshi bijyanye n’umuco nyarwanda ariko ubu umwanya ni muto. Ntabwo abantu bakiganira no kuganiriza abana.”

“N’iyo babaganirije ntabwo bababwira ibijyanye n’umuco. Niyo mpamvu naririmbye ngo ndakumbuye kuko buri muntu ashobora kugira ibyo akumbura bitewe n’aho yakuriye. Byari byiza cyane n’ubu ni byiza ariko hari ibyo iterambere rituma dutakaza.”

Kanoheli Christmas Ruth wafashe izina rya muzika rya Chrisy Neat, ni umwe mu bakobwa barangije amasomo mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Amaze igihe atangiye ibyo gutunganya imiziki y’abahanzi bagenzi be.

Yakoze indirimbo zitandukanye z’abahanzi barimo Riderman, Alpha Rwirangira, Yago n’abandi mu gihe yakoraga mu Ibisumizi Records.

Muri iki gihe aho akorera StoryKast Records amaze gukora Soundtracks nyinshi zitandukanye zirimo izo Kwita Izina 2025, UCI n’ibindi. Niwe wikorera indirimbo mu buryo bw’amajwi.

Chrisy Neat ni umwe mu bagore bakomatanya kuririmba no gutunganya indirimbo
Chrisy Neat yashyize hanze indirimbo nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages