00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chryso Ndasingwa n’umugore we bibarutse imfura

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 August 2026 saa 06:09
Yasuwe :

Chryso Ndasingwa n’umugore we Gatete Sharon banaririmbana nk’itsinda rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bamaze kwibaruka imfura, akaba ari umwana w’umuhungu wavutse kuri uyu wa 24 Kanama 2026.

Aba bahanzi bakoze ubukwe mu Ukwakira 2025, nyuma y’igihe gito cyane bahita bimukira ku Mugabane w’u Burayi aho basigaye batuye kugeza uyu munsi ndetse ari naho babyariye imfura yabo.

Ku wa 25 Kamena 2025 ni bwo Ndasingwa yambitse impeta Getete Sharon bemeranya kurushinga umuhango wari ukurikiye uwo gusaba no gufata irembo wabaye ku wa 22 Kamena 2025.

Ku wa 4 Nzeri 2025 basezeranye imbere y’amategeko.

Ndasingwa na Gatete bahamyaga ko bari bamaranye imyaka icyenda baziranye mbere yo gukora ubukwe cyane ko bamenyanye mu 2015, berekanwa mu rusengero rwa Newlife Bible Church Kicukiro tariki 29 Kamena 2025.

Mu Ukwakira 2025 bakoze ubukwe basezerana imbere y’Imana, urukundo rwabo ruhabwa umugisha n’ababyeyi ndetse basangira ibyishimo n’inshuti n’abavandimwe bari batumiwe.

Mu Ugushyingo 2025, aba bahanzi berekeje i Burayi aho bari bafite ibitaramo i Burayi birangira bafashe icyemezo cyo kudahita bataha ndetse kugeza ubu ni ho batuye ndetse banabyariye imfura yabo.

Chryso Ndasingwa n’umugore we Gatete Sharon bibarutse imfura yabo
Chryso Ndasingwa n’umugore we Gatete Sharon bamaze igihe i Burayi aho bimukiye umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages