00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ciara yisunze Diamond, Kevin Kade, Khalfan, Nel Ngabo na Platini bakora mu nganzo… Indirimbo za Weekend

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 August 2025 saa 02:33
Yasuwe :

Nta mpamvu yo kugira weekend y’irungu kuko hirya no hino, benshi baba bakoze mu nganzo kugira ngo mu gihe cyo kuruhuka, cyane cyane nk’ubu muri weekend, ufashe kugira ibihe byiza.

Nk’uko twabibasezeranyije, buri mpera z’icyumweru tubasangiza inkuru ikubiyemo indirimbo nshya ziba zasohotse mu rwego rwo kurushaho kubafasha gukomeza kuryoherwa n’impera z’icyumweru.

Nyanja ya Kevin Kade

Kevin Kade yasohoye indirimbo nshya yise ‘Nyanja’ aho amashusho yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo aherukayo, yitabiriye ibirori bya ‘Rwanda Convention USA’.

Ni indirimbo Kevin Kade yafashijwemo na mubyara we, Jimmy Muyumbu ufite izina rikomeye muri Diaspora y’Abanyarwanda batuye muri Amerika, akaba yaramenyekanye mu myidagaduro ubwo yabaga ‘Parrain’ wa The Ben mu bukwe bwe.

Hoza ya Nel Ngabo na Platini

Nel Ngabo na Platini bakomeje gusohora indirimbo zigize album yabo ‘Vibranium’ muri iki cyumweru bashyize hanze iyitwa Hoza yakozwe na Davydenko.

Iyi ndirimbo ariko kandi benshi bayumvishe mu birori byo kumvisha ab’inkwakuzi iyi album byabereye muri Zaria Court mu ijoro ryo ku wa 30 Kanama 2025.

La Fin ya Khalfan Govinda

Khalfan Govinda yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘La fin’, gusa bitandukanye n’uko asanzwe akora injyana ya Hip Hop, kuri iyi nshuro yatangiye kuririmba.

Ni indirimbo Khalfan Govinda aherutse kubwira IGIHE ko yayikoreye umukunzi we, Oxygen, uyu bakaba banabana nk’umugore n’umugabo.

Ndahiriwe ya Alicia na Germaine

Abakobwa bavukana bakorera umuziki wo kuramyano guhimbaza Imana mu Karere ka Rubavu, bakoze mu nganzo basohora indirimbo yabo nshya bose ‘Ndahiriwe’.

For you ya Kendo na Chris Hat

Abahanzi Kendo na Chris Hat bahuje imbaraga bashyira hanze indirimbo nshya bise ‘For you’.

Pull up ya Adolf na Bull Dogg na Ish Kevin

Adolf uri mu baraperi bagishakisha aho bamenera ngo bashyire izina ryabo ku ikarita y’umuziki w’u Rwanda, yasohoye indirimbo ye nshya ‘Pull up’ yahuriyemo n’abarimo Bull Dogg na Bushali.

Bitware gake ya Beat Killer

Beat Killer utajya uruhuka gusohora indirimbo cyane ko nta cyumweru cy’ubusa adashyize hanze inshya, n’ubu ntabwo yigeze atenguha abakunzi be kuko yashyize hanze iyitwa ‘Bitware gake’.

Position ya Nessa na Beatkiller

Nessa na Beatkiller basanzwe babana nk’umugore n’umugabo bagakorana n’umuziki, bakoranye indirimbo bise ‘Position’.

Byihorere ya Fanta

Fanta umaze kwigarurira abakunzi b’umuziki kubera uburyo akora indirimbo abaramo inkuru zigezweho muri Kigali, kuri iyi nshuro yasohoye inshya yise ‘Byihorere’.

Indirimbo zo hanze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages