Umuhanzikazi Cindy Sanyu wahoze aririmba mu itsinda rya Blue 3 na Davido wo muri Nigeria bazagera mu mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuwa Kane tariki ya 3 Nyakanga 2014 baje gususurutsa Abanyarwanda mu birori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora.
Nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’abari gutegura igitaramo NI WOWE kizaba ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 04 Nyakanga hizihizwa Umunsi wo Kwibohora, bemeje ko umuhanzikazi Cindy Sanyu ari we uzaza gutaramira Abanyarwanda muri ibi birori akaba asimbuye mugenzi we, bahoze baririmbana, Jackie Chandiru na we wagombaga kuzaza.
Nyuma y’izi mpinduka zabayeho, abahanzi bazaturuka hanze y’u Rwanda baje kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi birori ngarukamwaka, ni Davido wo muri Nigeria ndetse na Cindy Sanyu wo muri Uganda.
Ubuyobozi bwa Umurinzi Centre bwadutangarije ko Davido azagera mu mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuwa Kane tariki ya 3 Nyakanga 2014, mugenzi we Cindy na we akaba azahagera muri iryo joro gusa we azaza mbere yaho gato.
Danny Mutembe, umwe mu bari gutegura iby’urugendo rwa Davido mu Rwanda , yagize ati, “Davido azagera i Kigali kuwa Kane mu ma saa tanu z’ijoro , azaba aturutse Nigeria. Cindy na we azahagera uwo munsi gusa we azaza mbere ya Davido. Abo nibo bahanzi bombi dufite bazaturuka hanze”
Davido azaza mu Rwanda nyuma yo kuva muri Amerika aho yagiye yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya BET 2014 ndetse akaba yaregukanye icya Best International Act:Africa. Kuri ubu aracyari muri Amerika, bikaba biteganyijwe ko agera mu mujyi wa Lagos kuri uyu wa Kabiri.
Si Davido na Cindy bazataramira Abanyarwanda muri ibi birori dore ko harimo n’abandi bahanzi bo mu Rwanda : Jay Polly, Dream Boyz, Urban Boyz na Ama G The Black.
Iki gitaramo kizabera kuri Stade Amahoro guhera ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.



















TANGA IGITEKEREZO