Ciney n’umukunziwe witwa Tumusiime Ronald bamaranye imyaka irenga ine gato bakunda. Mu kiganiro na IGIHE, Ciney yavuze ko we n’umukunzi we bari mu myiteguro ya nyuma no gutegura ibirori by’ubukwe bwabo buzaba mu kwezi kwa Nyakanga 2017.
Tumusiime Ronald aherutse gutungura Ciney amwambika impeta y’urukundo mu gitaramo cy’urwenya cyabereye muri Serena Hotel kuwa 26 Werurwe 2017. Ciney umaze amezi abiri yambaye impeta ya fiançailles avuga ko ‘yamaze kwakirwa mu rusengero rw’Abangilikani mu muhango wabereye muri St Etienne mu Biryogo’.
Ciney yakiriwe mu Itorero ry’Abangilikani mu rusengero rwa St Etienne ruri hafi ya Kaminuza yahoze ari KIST, kuri uyu 7 Gicurasi 2017.
Yagize ati “Ibyabaye ntabwo ari ukutwerekana mu rusengero, ejo[ku Cyumweru tariki ya 7 Gicurasi] twagiyeyo, bari bagiye kunyakira mu rusengero rw’Abangilikani kuko njyewe ubusanzwe nasengeraga muri Zion Temple ni naho nabatirijwe mu 2008. Ubu banyakiriye, ibindi bizakurikiraho nyuma.”
Ciney wakunzwe bikomeye mu ndirimbo ‘Tuma Bavuga’, ‘Salama’, ‘Igire’, ‘Ngwino Nkwereke’ n’izindi yahamirije IGIHE ko ubukwe bwe buzataha mu gihe kitarenze amezi abiri ndetse n’impapuro z’ubutumire zigiye gusohoka.
Yahamije ko namara kurushinga azakomeza kuririmba, ngo inshingano z’urugo ntizizamubera imbogamizi kuko ‘umukunzi we asanzwe amushyigikira bikomeye mu muziki’.
Ati “Umukunzi wanjye rero buriya ni umufana wanjye wa mbere, tujya tubiganiraho tukabitekerezaho. Ndumva nta kibazo, nimara gukora ubukwe nzabikomeza, nzakomeza ndirimbe.”
Ciney n’umusore bitegura kurushinga bafashe uyu mwanzuro nyuma y’imyaka ine bakundana mu buryo butamenyekanye cyane mu itangazamakuru. Uyu muhanzi avuga ko bwa mbere abona Tumusiime bahuriye kuri Radio 1 aho yakoze, uyu musore yazaga kuhareba undi muntu bakoranaga, baramenyana bubaka ubucuti busanzwe nyuma bibyara urukundo.



















TANGA IGITEKEREZO