00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ciney na Jules Sentore ku ruhando rwa muzika mpuzamahanga

Yanditswe na

Patrick Munyentwari & Richard Irakoze

Kuya 8 July 2013 saa 03:01
Yasuwe :

Ibyishimo byasabye abahanzi Ciney na Jules Sentore nyuma yo kwisanga mu kibuga cy’abandi bahanzi bakomeye ku mugabane w’Afurika.
IGIHE twamenye ko indirimbo “Igire (Get Your Money)” ya Ciney iherutse kubimburira izindi mu kiganiro cyitwa Beat Africa gica kuri Radio Voice of Amerika kimara isaha kivuga ku buhanzi nyafurika.
Muri iki kiganiro, umunyamakuru David Buakei Vandy yagarutse kuri iyi ndirimbo atanga ibisobanuro byayo, avuga ko Ciney yashatse kubwira abakobwa ko bagomba kwigira. (…)

Ibyishimo byasabye abahanzi Ciney na Jules Sentore nyuma yo kwisanga mu kibuga cy’abandi bahanzi bakomeye ku mugabane w’Afurika.

IGIHE twamenye ko indirimbo “Igire (Get Your Money)” ya Ciney iherutse kubimburira izindi mu kiganiro cyitwa Beat Africa gica kuri Radio Voice of Amerika kimara isaha kivuga ku buhanzi nyafurika.

Muri iki kiganiro, umunyamakuru David Buakei Vandy yagarutse kuri iyi ndirimbo atanga ibisobanuro byayo, avuga ko Ciney yashatse kubwira abakobwa ko bagomba kwigira.

Ciney yabwiye IGIHE ko uyu munyamakuru David yamuhamagaye, akamubaza niba indirimbo ari we wayihimbye koko. Ciney avuga ko zimwe mu nshuti ze za hafi zamubwiye ko n’ubu iyi ndirimbo igicurangwa kuri VOA.

Zimwe mu ndirimbo za Jules Sentore zatorewe guhatana mu gihugu cy’u Bufaransa

Indirimbo Udatsikira, Urabaruta Bose, Muraho Neza, Akazuba na Kira Mama ziri ku rutonde rw’indirimbo ziri guhatanira gutorwamo indirimbo nyafurika zumvikanisha umuco gakondo nyafurika mu marushanwa yitwa RFI Decouverte.

Sentore wagiye umenyekana cyane mu ndirimbo z’umuco gakondo nka “ Udatsikira”, “Urabaruta Bose” n’izindi yatangarije IGIHE ko kujya muri aya marushanwa yabifashijwemo n’umuhanzi Ben Kayiranga usanzwe uba mu Bufaransa.

Akomeza avuga ko aya marushanwa yazengurutse ibihugu byose bya Afurika, hashakwamo indirimbo nyafurika izahiga izindi.

Aganira na IGIHE Sentore yavuze ko byamushimishije cyane kandi ko byatumye yumva ko agomba kurushaho kuririmba ku muco gakondo.

Biteganijwe ko uzahiga abandi azahembwa ibihembo bikomeye, birimo kuzazenguraka ibihugu byose bya Afurika, akorerwa ibitaramo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages