Ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi banenze Ciney wajyanye n’umwana we ahantu hari urusaku, bavuga ko uko byagenda kose rwabangamiraga umwana.

Uwitwa Umulisa Nailla Ritah yifashishije urukuta rwe rwa Facebook maze agira ati “Ni gute umuntu muzima ufite mu mutwe utekereza afata umwana w’uruhinja, w’ukwezi kumwe akamuzana mu gitaramo kirimo abantu bagera ku 5000?”

“Byonyine urusaku rw’umuziki n’abantu bakuru baba bamerewe nabi! Ni gute wazana umwana w’ukwezi kumwe mu bintu nk’ibi? Ese tubyite ubusirimu cyangwa ni uburwayi bwo mu mutwe? Ciney Aisha nakugaye cyane wowe n’umugabo wawe. Uwo mwana mumujyane kwa muganga barebe niba nta kibazo yagize ku mutima kuko ntabwo byumvikana.”

Mu kiganiro na IGIHE, Ciney yavuze ko byari ngombwa kujyana n’umwana we mu gitaramo kuko kumusiga aribyo bibi kurushaho.

Ati “Buravan ni nyirarume, nagombaga kujya kumushyigikira nk’umuvandimwe wanjye, kandi buriya iyo ufite umwana kumusiga nibyo bibi kurusha kuba wamutwara. Nagombaga gushyigikira Buravan nk’umuvandimwe n’urubyaro rwanjye narwo twagombaga kujyana. Ubundi ni uko igitaramo cyari icya Buravan ntabwo napfa kumujyana ahandi.”
Uyu mubyeyi wagaragaye atwaye umwana we mu ngobyi igezweho, yashimangiye ko yari yagerageje kureba uburyo atari buhungabanywe n’urusaku.

Ati “Hari ama- écouteurs y’abana abarindira amatwi wenda ni uko abantu batabashije kumufotora mu isura ngo agaragare, ariko urusaku ntabwo rwamugeragaho kuriya twarwumvaga.”

Yakomeje avuga ko nta kibazo abona mu kuba yajyanye imfura ye kuko icy’ibanze ari ugushyigikira umuntu wo mu muryango we no gukora ibishoboka byose ngo umwana atabangamirwa.

Yakomeje agira ati “Ntabwo bikwiye gutera abantu ikibazo kuko umwana ni uwanjye kandi ntabwo nakwifuza ko abangamirwa. Nageze mu gitaramo nka saa mbili n’indi minota saa yine zuzuye nari ntashye kuko nibwo aba agomba kuryama.”

“Ese ubu mbonye ikiraka ngiye gukorera nka miliyoni mu masaha abiri sinamutwara? Mu gihe meze neza nawe nta kibazo afite kumujyana ahantu nta kibazo kirimo. Abana b’abazungu batangira kugenda bafite icyumweru kimwe nta muntu ujya ubavuga, ikibi ni uko nari kumuzana mu ntoki. Nari nicaye neza yisanzuye.”

Ciney yibarutse umukobwa ku wa 16 Ukwakira 2018, mu bitaro by’Umwami Faisal.

Uyu muhanzikazi yamenyekanye mu bihangano bitandukanye birimo ‘Tuma Bavuga’, ‘Salama’, ‘Igire’, ‘Ngwino Nkwereke’, ‘Mr Lover ‘ aheruka gushyira hanze n’izindi.

Ciney (iburyo) yatunguranye azana umwana we w'ukwezi kumwe mu gitaramo cya Buravan
Ciney (iburyo) yatunguranye azana umwana we w'ukwezi kumwe mu gitaramo cya Buravan
Ciney yavuze ko kujyana umwana mu gitaramo cya Buravan yari yabiganiriyeho n'umugabo we
Ciney yavuze ko kujyana umwana mu gitaramo cya Buravan yari yabiganiriyeho n'umugabo we