Yabigarutseho mu kiganiro IGIHE Sports Club, ikiganiro gishya cya IGIHE aho yari yatumiwemo we n’umugore we Butera Knowless.

Yanabajijwe ikiri inyuma yo kuba adakunda kubaho mu buzima bwo gutwika mu gihe benshi mu myidagaduro bakunze kubyifashisha bashaka kumenyekanisha ibihangano byabo.

Ati “Buriya ikibiri inyuma ntabwo ari ukuvuga ngo kujya mu itangazamakuru cyangwa kutarijyamo ahubwo ihame tugenderaho, ni ugukora dushingiye ku bivamo.”

“Niba koko ibyo bintu bita gutwika bitanga ibisubizo byiza tuba twarabikoze kurusha n’abandi ariko twese uko turi hano dufite ubunararibonye bw’uko ibyo bintu bidakora [biraciriritse].”

“Ni ukuvuga ngo biciriritse ariko ari ibintu bigutunze bitanze umusaruro ushobora kwemera ukabikora. Kimwe n’uko hari umuntu wemera kwirirwa asa nabi kubera akazi akora […] abantu benshi babikora kugira ngo bamenyekanishe indirimbo.”

Yakomeje avuga ko akenshi iyo umuntu yibeshyeye ikintu runaka adafite, ari nabyo bibyara ihungana [depression] benshi mu byamamara bagira.

Ati “Ikindi no kwibeshyera ngo ntunze ibi, naguze ibi, nakoze ibiki? Ni ho abantu bahera bagira ihungabana ugataha nijoro uryamye ku gitanda ukavuga ngo ko nabwiye abantu ko mfite ibi bintu.”

Yavuze ko “ibintu bijyanye no gutwika nta nyungu irimo. Abantu barakumenya iyo wakoze indirimbo nziza. Niba uririmba icya mbere ni indirimbo nziza.”

“Hari abantu benshi bagiye baza tugakora bahereye kuri zero bagakora indirimbo nziza abantu bakabamenya. Ntabwo bisaba ko wongeraho ibintu. Hari ababikunda nabo ntabwo nabacira urubanza.”

Avuga ko umuhanzi bagiye gukorana akenshi babanza kuganira ku ndangagaciro akwiriye kugenderaho.

Butera Knowless we yavuze ko mbere y’uko Clement akorana n’umuntu babanza kugirana ibiganiro akamenya imitekerereze n’uko agomba kumutwara ku buryo atazica akazi, ndetse n’amahame bagomba kugenderaho mu gihe bazaba bakorana.

Uyu mugabo kandi agaragaza ko ashyira imbere kubaha akazi no mu gihe umugore we yaba yakererewe ko adashobora gutinya kumusubiza inyuma.

Ati “Iyo biri mu kazi ni uguhitamo. Abantu batwumva iyo birenze studio ntabwo baba bazi ibiri kuba aho ngaho. Urwo rwego rw’ikinyabupfura, kubikora ukamera nk’abandi imyaka itatu cyangwa 10 ariko ubu agiye kugira imyaka 15 mu muziki.”

Yakomeje avuga ko ubwa mbere ahura na Knowless nabwo yabanje kumugora igihe bari bemeranijwe kuza muri studio aza yakerewe, biza kurangira badakoranye.

Ati “Ubwa mbere duhura usibye ku ishuri twahuriye mu gitaramo, yagombaga kuririmba we n’abandi bahanzi mbabwira igihe yagombaga kuhagerera icyo gihe ntabwo yahageze, yaje yarengeje igihe kinini cyane.”

“Njye n’abandi twakoranaga ndababwira nti uyu muntu ntabwo ari buririmbe. Njye aho kugira ngo ikintu ngikore singikore neza, ntabwo nagikora. Rya jambo ngo ni bya bindi by’abahanzi nabirwanyije kera. Uruhande rw’ubushabitsi rw’umuziki rugutegeka uko witwara, ni cyo cyatumye mba gutyo.”

Aha Butera Knowless yahise avuga ko n’ubu ari ko bimeze kuko ajya yiyambura isura y’uko ari umugabo we iyo bari mu kazi, ati “Ajya ava mu kuba umugabo mu rugo agahinduka ‘producer’. Ibyo mu rugo birangirira aho bigomba gukorerwa.”

Igice cya mbere cy’iki kiganiro kijya kurangira Clement yavuze ko yari agiye gukora indirimbo na Israel Mbonyi muri Kina Music.

Ati “Hari igihe nari ngiye gusinyisha Israel Mbonyi. Yaje kundeba sinibuka igihe ariko nibwo yari akiva kwiga. Hari ibintu byinshi twaganiriye bijyanye no gukorana, ariko biza kurangira bitabaye ariko byageze kure.”

Knowless yabajijwe imvano y’itoto ahorana, avuga ko ari ukugira ibyo yigomwa kurya kandi agakora imyitozo ngororamubiri.

Reba indirimbo Butera Knowless aheruka gushyira hanze

Clement asobanura ko umuhanzi wese bagiye gukorana agomba kurangwa n'ikinyabupfura
Clement asobanura ko umuhanzi wese bagiye gukorana agomba kurangwa n'ikinyabupfura
Ishimwe Clement ni umwe mu ba Producer bakomeye u Rwanda rufite
Ishimwe Clement ni umwe mu ba Producer bakomeye u Rwanda rufite
Yashinze inzu ireberera inyungu z'abahanzi ikanatunga indirimbo, Kina Music, ndetse iri mu ziyubashye ziri mu gihugu
Yashinze inzu ireberera inyungu z'abahanzi ikanatunga indirimbo, Kina Music, ndetse iri mu ziyubashye ziri mu gihugu
Butera Knowless yavuze ko kuba akorana n'umugabo we ari ibintu bitabangamira umubano bwite n'uw'akazi
Butera Knowless yavuze ko kuba akorana n'umugabo we ari ibintu bitabangamira umubano bwite n'uw'akazi
Butera Knowless yavuze ko umugabo we atajya amwihanganira iyo yishe inshingano z'akazi
Butera Knowless yavuze ko umugabo we atajya amwihanganira iyo yishe inshingano z'akazi
Butera Knowless yavuze ko Clement akunze kugira amahame agenderaho ku buryo iyo umuntu ayarenze afata undi mwanzuro
Butera Knowless yavuze ko Clement akunze kugira amahame agenderaho ku buryo iyo umuntu ayarenze afata undi mwanzuro
Knowless yavuze ko gukora siporo no kwigomwa ibiribwa bimwe na bimwe aribyo bituma akomeza kugira itoto
Knowless yavuze ko gukora siporo no kwigomwa ibiribwa bimwe na bimwe aribyo bituma akomeza kugira itoto