00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Coach Gaël yaganirije urubyiruko uko yigobotoye agahinda gakabije agahangana n’ubukene

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 1 April 2023 saa 06:33
Yasuwe :

Gaël Karomba benshi bazi nka Coach Gaël, umushoramari akaba umujyanama w’umuhanzi Bruce Melodie yasangije urubyiruko inzira zo guhangana n’ubukene agendeye ku buzima yanyuzemo.

Ibi ni bimwe mu byaranze ihuriro rya ‘Story Telling Night’ ryabaga ku nshuro ya kabiri ritegurwa na Julius Mugabo washinze Interact Rwanda, igikorwa kigamije guhuza abantu bakungurana ubumenyi bigira ku bamaze kugira aho bagera, babasangiza inzira banyuzemo.

Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe 2023 cyitabiriwe n’Abanyarwanda bingeri zitandukanye ndetse n’abanyamahanga.

Gaël Karomba wari umwe mu batanze ibiganiro muri iri huriro yatangarije abari bitabiriye ko hari igihe cyageze agahura n’ikibazo cy’agahinda gakabije.

Avuga ko ibi byaje nyuma yo kubona ko umuryango we umusaba byinshi kandi na we ntako ameze nyamara yari afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s degree).

Yagize ati “Ngeze muri Amerika nigeze kugira ukwiheba n’agahinda gakabije igihe umuryango wanjye wari unkeneye nyuma y’urupfu rwa Data nyamara nanjye ntako meze nta kintu ndageraho kandi ngo mfite Masters, nibazaga amaherezo yanjye, dore ko hari n’akazi nakoraga ko kwita ku ipusi y’umuntu igihe adahari.”

“Ubu urubyiruko rwinshi ruhanganye n’icyo kibazo kubera ibyo basabwa kandi batabifitiye ubushobozi, bareba ubuzima babayemo bakibaza icyo bazira.”

“Mu 2014 nisanze mu bitaro maramo ukwezi kubera iki kibazo nyuma yo gukira nibwo natangiye gushakisha uko nahangana n’iki kibazo, nshaka ibyo mpugiraho ariko binampa ubushobozi bituma nkora imirimo myinshi ku munsi.”

Gaël Karomba w’imyaka 35 avuga ko akiri muto ku myaka 18 ari bwo yavuye i Burundi ajya Kigali, Uganda ahava yerekeza mu Buhinde aho yasoreje amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s degree) mu bijyanye n’imibare mu 2012.

Yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2013 nyuma y’umwaka umwe nibwo yatangiye gukora imirimo itandukanye igera kuri ine bituma akora amasaha 20 ku munsi.

Ati “Namaze kwiga ko ibyo wakwinjiza byose wabasha kubibika make make yazagufasha kugira icyo utangiza, nabashishije kubikora nkuramo inkunga yatumye ntangira ubushabitsi bwanjye bwa mbere mpereye ku bihumbi 50$”

Uyu mugabo avuga ko kubera gushaka kwizigamira afite intego yo kuzaba afite ibihumbi 50$ ku mwaka, ibi byatumye yisanga aba mu modoka ye no gucumbika ku nshuti ze rimwe na rimwe.

Nyuma y’imyaka ibiri mu 2016 uyu mugabo nibwo yatangije sosiyete ye muri Amerika ijyanye no kugura, kugurisha no gukodesha amazu, ubu ikoresha abakozi 200.

Usibye kuba umushoramari mu bijyanye n’imyidagaduro ubu afite gahunda yo gutanga inama zijyanye n’ubushabitsi zifasha abantu kwihangira imirimo.

Benshi mu rubyiruko banyuzwe n'impanuro bahawe na Coach Gaël
Coach Gaël avuga ko kuba umuntu yatsindwa ari ibintu bisanzwe ahubwo icyo akora ari ukwigira ku byabaye akarema ibindi bishya
Eng. Twizere Turambe, wihebeye ibirebana n’amasomo y’ubugenge n’imibare yatanze ubuhamya bw'uko yihangiye umurimo yifashishije amafaranga yahembwaga agitangira gukora muri REG bituma aha akazi bamwe mu bo biganye
Gaël Karomba akigera muri Amerika yakoze imirimo irenga ine ku munsi ashakisha imibereho harimo no kwita ku ipusi igihe nyirayo yabaga atari hafi
Julius Mugabo washinze Interact Rwanda itegura igikorwa cya Story Telling Night kigamije guhuza abantu batandukanye bakungurana ubumenyi bigira ku bamaze kugira aho bagera babasangiza inzira banyuzemo
Mr Hu ni umwe mu basusurukije abitabiriye iri huriro
Usibye ubushabitsi Coach Gaël asanzwe afite ibiganiro akora bigamije guhugura abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages