Ibi ni bimwe mu byaranze ihuriro rya ‘Story Telling Night’ ryabaga ku nshuro ya kabiri ritegurwa na Julius Mugabo washinze Interact Rwanda, igikorwa kigamije guhuza abantu bakungurana ubumenyi bigira ku bamaze kugira aho bagera, babasangiza inzira banyuzemo.
Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe 2023 cyitabiriwe n’Abanyarwanda bingeri zitandukanye ndetse n’abanyamahanga.
Gaël Karomba wari umwe mu batanze ibiganiro muri iri huriro yatangarije abari bitabiriye ko hari igihe cyageze agahura n’ikibazo cy’agahinda gakabije.
Avuga ko ibi byaje nyuma yo kubona ko umuryango we umusaba byinshi kandi na we ntako ameze nyamara yari afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s degree).
Yagize ati “Ngeze muri Amerika nigeze kugira ukwiheba n’agahinda gakabije igihe umuryango wanjye wari unkeneye nyuma y’urupfu rwa Data nyamara nanjye ntako meze nta kintu ndageraho kandi ngo mfite Masters, nibazaga amaherezo yanjye, dore ko hari n’akazi nakoraga ko kwita ku ipusi y’umuntu igihe adahari.”
“Ubu urubyiruko rwinshi ruhanganye n’icyo kibazo kubera ibyo basabwa kandi batabifitiye ubushobozi, bareba ubuzima babayemo bakibaza icyo bazira.”
“Mu 2014 nisanze mu bitaro maramo ukwezi kubera iki kibazo nyuma yo gukira nibwo natangiye gushakisha uko nahangana n’iki kibazo, nshaka ibyo mpugiraho ariko binampa ubushobozi bituma nkora imirimo myinshi ku munsi.”
Gaël Karomba w’imyaka 35 avuga ko akiri muto ku myaka 18 ari bwo yavuye i Burundi ajya Kigali, Uganda ahava yerekeza mu Buhinde aho yasoreje amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s degree) mu bijyanye n’imibare mu 2012.
Yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2013 nyuma y’umwaka umwe nibwo yatangiye gukora imirimo itandukanye igera kuri ine bituma akora amasaha 20 ku munsi.
Ati “Namaze kwiga ko ibyo wakwinjiza byose wabasha kubibika make make yazagufasha kugira icyo utangiza, nabashishije kubikora nkuramo inkunga yatumye ntangira ubushabitsi bwanjye bwa mbere mpereye ku bihumbi 50$”
Uyu mugabo avuga ko kubera gushaka kwizigamira afite intego yo kuzaba afite ibihumbi 50$ ku mwaka, ibi byatumye yisanga aba mu modoka ye no gucumbika ku nshuti ze rimwe na rimwe.
Nyuma y’imyaka ibiri mu 2016 uyu mugabo nibwo yatangije sosiyete ye muri Amerika ijyanye no kugura, kugurisha no gukodesha amazu, ubu ikoresha abakozi 200.
Usibye kuba umushoramari mu bijyanye n’imyidagaduro ubu afite gahunda yo gutanga inama zijyanye n’ubushabitsi zifasha abantu kwihangira imirimo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!