00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cobra yatangije ‘Friday Old School Night’, umugoroba wahariwe abakunda umuziki wo hambere

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 4 March 2023 saa 08:00
Yasuwe :

Habimama Eugene uzwi nka Cobra mu myidagaduro mu Rwanda kubera gutegura ibitaramo no kugira utubyiniro dukomeye nka Star Night na Cadillac nyuma y’amavugurura yakoze mu kabari n’akabyiniro ka Cocobean, yatangije gahunda y’abakuze yise ‘Friday Old school night’.

Ni umunsi ngaruka cyumweru ya buri wa gatanu aho abakuze bazajya bemererwa gukuba urukweto biyibutsa ibihe bya kera banabyina indirimbo zo mu busore bwabo.

Cobra watangiye gucuranga nka DJ mu 1997 acurangira mu kabyiniro ka Cadilac n’ahandi , ku wa 03 Werurwe 2023 nibwo yatangije umugoroba wa ‘Friday Old school night’ gahunda nshya ku bakunda gusohoka mu mpera z’icyumweru.

Ubwo yatangizaga iyi gahunda ya ‘Friday Old school Night’ Cobra uzajya acurangira abakiriya be yafatanyije na DJ Emery (Mutabazi Emery) umaze imyaka 33 acuranga mu bitaramo bitandukanye byo mu mujyi irimo, Bujumbura, Goma, Bukavu , Kinshasa na Bangui.

‘Friday Old school Night’ iyi ni imwe muri gahunda zongerewe muri aka kabyiniro birimo umunsi wahariwe abakobwa n’abagore uba buri wa kane aho abahasohokera bahabwa icyo kunywa cy’ubuntu (Cocktail).

Ku wa Gatandatu muri Cocobean ni umunsi wahariwe umuziki usanzwe wo mu kabyiniro aho abahasohokera bahabwa poromosiyo ya Pizza na Burger aho uguze imwe azajya ahabwa ebyiri.

Ku basohokera muri Cocobean ku Cyumweru guhera saa tanu z’amanywa nabo bahabwa poromosiyo ya Pizza na Burger, aho uguze imwe azajya ahabwa ebyiri.

Muri Cocobean kandi hongewemo na Restaurant mu rwego rwo gufasha uwahasohokeye kubona icyo kurya igihe agikeneye bitamusabye gusohoka hanze.

Cocobean ni kamwe kamwe mu tubyiniro tugezweho mu mujyi wa Kigali, gaherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Ni akabari kamenyekanye guhera guhera mu 2015.

Mutabazi Emery (DJ Emery) azajya afatanya na Cobra gucurangira abagana Cocobean
DJ Emery avuga ko amaze imyaka 33 acuranga mu bitaramo bitandukanye byo mu Rwanda no hanze yarwo
Cobra yatangiye gucuranga nka DJ mu 1997
Cobra azajya acurangira abasohokera Cocobean buri wa Gatanu
Cobra acuranga afite micro imufasha kuganiriza abari kumva umuziki acuranga
Nyuma yo kubona ko abakuze n'abakunda umuziki wo ha mbere batabasha kubona ahantu hihariye basohokera muri Weekend Cobra yahisemo gutangiza gahunda yise ‘Friday Old school Night’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages