Nk’uko TMZ yabyanditse, inkuru y’urupfu rwa Cody Longo yamenyekanye ku wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2023 bitangajwe n’umuryango we, nyuma y’iminsi itatu apfiriye mu rugo rwe aho yaratuye muri Texas.
Bivugwa ko hari nyuma y’uko avuye muri ‘Rehab’ ikigo gishinzwe gufasha abantu babaswe n’ibiyobyabwenge kubireka no gukira ingaruka zabyo mu minsi ishize, kubera kibazo cyo kubatwa n’inzoga yari afite.
Uyu mukinnyi wa filimi yavutse tariki ya 4 Gicurasi 1988 avukira muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu gace ka Littleton muri Leta ya Colorado, yamenyekanye bwa mbere muri filime y’uruhererekane ‘Bring It On: Fight.
Uyu mugabo asize abana batatu yabyaranye n’umugore we Stephanie Longo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umubyinnyi, bashakanye mu 2015.
Umugore we Stephanie Longo mu butumwa yatanze nyuma y’urupfu rw’umugabo we, yavuze ko uyu yari byose ku muryango we kandi yawitagaho.
Ati “Abana nanjye dushenguwe n’agahinda. Yari papa mwiza. Tuzagukumbura iteka kandi turagukunda cyane.”
Cody Longo yakinnye muri filime zitandukanye zirimo ‘Wildflower’, ‘Death House’, ‘Not today’ n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!