Cogebanque imaze gutera imbere mu guhanga udushya tunoza serivisi igeza ku Banyarwanda ngo na bo babashe kugendera ku muvuduko w’iterambere u Rwanda ruriho, ugereranyije n’izindi banki z’ubucuruzi bihanganye ku isoko ry’u Rwanda.
Uretse serivisi itanga mu kuzigamira no gufata neza umutungo w’Abanyarwanda mu buryo bwunguka, Cogebanque ni kimwe mu bigo biza ku isonga mu gutera inkunga imyidagaduro n’iterambere ry’Umuco Nyarwanda ndetse ikaba ikomeje kugaragaza ubushake n’ubushobozi mu kubizamura no kubiteza imbere.
Ubwo yakurikiranaga itorwa ry'abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru, Umuyobozi mukuru w’ishami ry’ubucuruzi muri Cogebanque, Louis de Montfort Mujyambere yavuze ko yishimira uburyo iki gikorwa kigeze ku rwego rwo guha agaciro iterambere ry’umwana w’umukobwa n’iry’igihugu muri rusange.
Yagize ati « Twe nka Cogebanque, iki gikorwa tucyakira neza kuko ni igikorwa giha agaciro iterambere ry’igihugu n’iry’umwana w’umukobwa, umuco, ndetse n’ubuzima busanzwe bw’igihugu »
Uyu muyobozi kandi, yavuze ko nk’uko bisanzwe Cogebanque itazahwema gutera inkunga ibikorwa bikomeye bifitiye igihugu akamaro.
Uretse Miss Rwanda, Cogebanque itera inkunga isiganwa ku magare rwa Tour du Rwanda.
Cogebanque ishishikajwe n'iterambere ry'Abanyarwanda
Louis de Montfort Mujyambere yavuze ko nk’uko Cogebanque nihora ishishikajwe n’icyateza imbere abakiriya bayo n’Abanyarwanda muri rusange, ubu ishyize imbere ni ukubibutsa kwizigamira.

Ati « Ubu dukomeje guha abantu uburyo bwo kwizigamira(Saving accounts) ariko na none aho Isi igeze, hakenewe ikoranabuhanga. Niyo mpamvu twashyizeho uburyo bwa mastercard [bukemura ikibazo cyo kugendana amafaranga] dore ko bishobora no gutuma ubuzima bugira ikibazo (umuntu agirirwa nabi)»
Yakomeje avuga ko iyi Mastercard ishobora no gukoreshwa iyo umuntu ashaka guha undi amafaranga aho amuha ikarita yitwa 'Prepaid Card' amafaranga akajya amugeraho nta kibazo n’iyo yaba atagira konti muri banki. Aha yatanze urugero ku babyeyi bashaka kujya baha abanyeshuri amafaranga.


Reba ikiganiro IGIHE yagiranye na Monfort Mujyambere




Ibitekerezo 0