Nk’uko bisanzwe buri mpera z’icyumweru IGIHE ikora urutonde rugizwe n’indirimbo nshya z’abahanzi nyarwanda zafasha buri wese kuryoherwa n’impera za Weekend.
Ni inkuru igamije gutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru.
Faithful ya Shaffy
Shaffy uri mu bahanzi bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Faithful’.
Ni indirimbo uyu muhanzi yakorewe na Lick Lick wanamufashije kuyandika, mu gihe amashusho yayo yo yatunganyijwe n’uyu muhanzi uherutse kugaragaza ubuhanga mu byo gufata no gutunganya amashusho y’indirimbo.
‘Kloza’ ya Confy
Nyuma y’amezi atatu nta gihangano gishya Confy yagarukanye iyo yise ‘Kloza’ avuga ko ishingiye ku nkuru mpano, ni indirimbo uyu muhanzi yumvikana ashimagiza umukunzi we avuga ko atuma yigirira icyizere kuko yamukuye mu mwijima akamujyana ahabona.
Amashusho yayo yakozwe na Fave Ways afatanyije na Octavepitie, amajwi yayo yakozwe na Loader asozwa na Bob Pro.
‘Nobadi’ ya Seyn
Muri iki cyumweru umuhanzi Seyn akaba n’umuhanga mu kuyobora amashusho y’indirimbo yikojeje mu nganzo akora indirimbo yise ‘Nobadi’ , uyu muhanzi aririmba yibaze ibyo umukobwa yamukoze ku buryo ibyo amubwiye byose abyemera.
Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi avuga ko umukunzi we yikunda cyane yanamumazeho amafaranga, akaba amufata nkaho ntacyo ari cyo akibaza impamvu akomeza kumufata nabi.
Iyi ndirimbo yanditswe na Prince Kiiiz amajwi yayo yakozwe X on the Beats amashusho yayo yayibowe na Seyn akazi yafashizwemo na Oskados
‘If I Die’ ya Bishanya
Bing bang Bishanya umwe mu banyamuziki bagezweho muri muzika nyarwanda muri iki cyumweru yakoze indirimbo yumvikanamo yibaza niba umunsi yapfuye bazamushyingura cyangwa bazarwanira na duke azaba yasize, akomeza avuga ko mu buzima abantu bahora basaba Imana amafaranga ariko ntibayagwiza.
Iyi ndirimbo yakozwe na Logic Mix amashusho yayo akorwa na Joe.
‘Umutozo’ ya Rugamba Logan
Rugamba Logan nyuma y’iminsi mike amuritse album ye ya mbere yise ‘Indagu’ yashyize ahagaragara indirimbo yise ‘Umutozo’ aho yumvikana aririmba abwira umukunzi we ko ntacyo azamuburana atagomba kumugereranya n’abandi.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe n’aba producer batatu barimo Opah Yang,_p Beats na Firstboi amashusho yayo yakozwe na Joe Capital, Jean Pierre Niyigaba akaba ari we washoyemo amafaranga mu ikorwa ryayo.
Isari ya Nessa
Umuraperikazi Nessa muri iki cy’umweru yamurikiye abakunzi be indirmbo yise ‘Isari’ aho yumvikana avuga imvune abahanzi bahura nazo aho abahanzi bakora ibishoboka byose ngo bagaragare neza nyamara mu nda ntakirimo rimwe na rimwe naho bahebwe bagahabwa sheke zitazigamiye.
Iyi ndirimbo y’umunota umwe n’amasegenda 57 amajwi yayo yatunganyijwe na The Beat Killer.
‘Yanyuzeho’ ya Bosco Nshuti
Umuramyi Bosco Nshuti mbere y’uko akora igitaramo yise ‘Unconditional Love Live Worship Concert’ yamurikiye abakunzi be indirimbo yise ‘Yanyuzeho’.
Muri iyi ndirimbo Bosco Nshuti yumvikana avuga ko Yesu yamunyuzeho ababaye akamugirira ibambe n’urukundo yishyura imyenda ye yose.
‘Ndakwikundira’ ya B Face na Alyn Sano
Umuraperi B Face uri mu bakuzwe i Burundi muri iki cyumweru yahuje imbaraga na Alyn Sano bakorana indirimbo y’urukundo aho babwirana amagambo y’urukundo ko ntawe uteze kuzarekura undi bifuza kuzahorana.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na The Mejor asozwa na Bob Pro amashusho yayo akorwa na Oskar Oskados akazi yafashizwemo n’abandi barimo Akram Ihaji, 2Saint na Possible.
In a million ya Derico
Niyigena Richard winjiranye mu muziki izina rya Derico akaba umwe mu banyeshuri biga mu Bushinwa yashyize hanze indirimbo ye ya mbere.
Ni indirimbo uyu muhanzi uvukana na Patycope (umwe mu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga) yasohoye mu gihe ari no ku masomo mu gihugu cy’u Bushinwa.
‘Amahoro masa’ ya Felix Muragwa na Diane Nyirashimwe
Iyi ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana aba bahanzi Muragwa na Nyirashimwe Diane bumvikanamo basaba abantu kwizera Yesu kuko icyo bazamusaba cyose azakibaha, amajwi yayo yakozwe na Yan Nick, amashusho atunganywa na Moses.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!