Mu kiganiro La Boîte à Questions gica kuri Canal+, Corneille yagarutse kuri album ye nshya yise ‘Parce qu’on aime’ yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gashyantare 2019 ndetse no ku bindi bitandukanye byerekeye ubuzima bwe.

Muri iki kiganiro yabajijwe ibihe byiza byabayeho atazibagirwa mu buzima bwe bwa muzika, mu gusubiza ati “Byari imbere y’imbaga yo mu Bufaransa. Byari inshuro yanjye ya mbere mpura n’abakunzi banjye bo muri iki gihugu.”

Uyu muhanzi kandi mu bindi yaganirijweho harimo inama yagira umuntu wahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati “Ni ukugerageza kubivuga, biba bigoye cyane gusa yagerageza kubivuga mu gihe abona hari abantu bashobora kumwumva.”

Mu gitabo cye yise ‘Là où le soleil disparaît’, avugamo intimba yatewe no kwamburwa ubumanzi bwe na Nyirasenge, wamusambanyije ataranatangira amashuri abanza.

Yigeze kuvuga ati “Nari mfite imyaka itandatu n’igice ubwo Masenge yampohoteraga, akanyambura ubumanzi bwanjye nkiri umwana. Ibyo byanteye ihungabana cyane mu buzima bwanjye bw’imyororokere n’uburyo nashoboraga gushyikirana n’abagore. Kugeza ubwo nahuraga n’Umugore wanjye Sofia, nari ntarabasha kumenya ingano y’ingaruka natewe n’iryo hohoterwa.”

Bahise bamushyiriramo indirimbo ya Elvis Presley yitwa Jailhouse Rock, abajijwe icyo imwibutsa avuga ko ari ibihe bye byo mu buto akiri mu Rwanda.

Ati “Igihe nari umwana ndi mu Rwanda ntabwo twari dufite ubushobozi bwo kubona filime nyinshi zitandukanye. Hari videoteque irimo filime za kera za Elvis zabaga zifite amashusho y’umweru n’umukara gusa.”

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze album ye yise ‘Parce qu’on aime’ avuga ko itandukaniro riri hagati yayo niy’iyitwa ‘Parce qu’on vient de loin’ ari imyaka 15 y’ubukure yiyunguyeho.

Abajijwe niba ajya ateganya kugaruka mu Rwanda ati “Ntabwo ubu niteguye ariko mfite amashyushyu yo kuzasubirayo, ni ukuri ndabishaka cyane.”

Nyungura yavukiye i Freiburg mu Budage tariki 24 Werurwe 1977, abyarwa na Emile Nyungura na nyina w’Umunyarwandakazi. Aba bombi bari baragiye kuba muri icyo gihugu kubera amasomo, hanyuma bagaruka gutura mu Rwanda.

Yatangiye kwigaragaza nk’umunyamuziki mu 1993 ubwo yatwaraga Prix Découvertes mu irushanwa ryari ryateguwe na Televiziyo y’u Rwanda.

Corneille Nyungura amaze kubaka izina mu buryo bukomeye mu muziki ku Isi yose
Corneille Nyungura amaze kubaka izina mu buryo bukomeye mu muziki ku Isi yose
Mu gitabo cye, Corneille Nyungura yakomoje ku bumanzi bwe yambuwe na Nyirasenge
Mu gitabo cye, Corneille Nyungura yakomoje ku bumanzi bwe yambuwe na Nyirasenge