00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Corneille yanyuzwe bikomeye n’inganzo ya Nicole Musoni muri muzika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 March 2021 saa 09:54
Yasuwe :

Cornelius Nyungura ‘Corneille’ wubatse izina rikomeye ku Isi cyane mu bakunda umuziki w’Igifaransa akaba umwe mu bahanzi b’ibirangirire bafite inkomoko mu Rwanda, yagaragaje ko yanyuzwe bikomeye n’impano ya Nicole Musoni, umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Canada.

Uyu muhanzi yabivuze mu kiganiro ‘Remixe Show’ cyabaye ku wa Gatandatu tariki 27 Werurwe 2021, we na Nicole Musoni baririmbyemo.

Corneille Nyungura yabwiye Marc Dupré bari bari kumwe muri iki kiganiro ko hari umuhanzikazi w’umuhanga ashaka kwerekana.

Ati “Mu gukomeza gushyigikira igisekuru gishya, nshaka kwerekana umuhanzi ukiri muto, yitwa Nicole Musoni ni mugenzi wanjye tuva mu gihugu kimwe nawe ni Umunyarwanda.”

Yakomeje avuga ko yamumenye biturutse ku ndirimbo ze zirimo iyo yumvise ikozwe mu buryo bw’ijwi riherekejwe na guitar gusa agahita ajya mu rukundo n’umuziki we atazuyaje. Yamuvuze nk’umuhanzikazi ushobora kuririmba mu ndimi nk’Icyongereza n’Igifaransa.

Yakomeje avuga ko kumukunda byarushijeho ubwo yumvaga indirimbo ya se w’uyu mukobwa witwa Évariste Musoni, yasubiyemo. Ngo yari mu Kinyarwanda ariko Nicole ayishyira mu Gifaransa.

Nicole Musoni afite ubuhanga bwihariye, ijwi rihambaye n’uburyo bw’imiririmbire bufite umwihariko. Ni umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo uba mu Mujyi wa Québec muri Canada. Afite ubuhanga budashidikanywaho mu njyana ya RnB, Pop na Soul.

Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka ‘Where did u go’, ‘Appreciation’, ‘Smoke x Drink’, ‘Père’, ‘Rozay Sippin’, ’Memoirs’ yafatanyije na Sahil n’izindi.

Ubu noneho yashyize hanze iyo yise ‘Die with me’. Iyi ndirimbo yayikorewe n’Umu-producer mpuzamahanga ukomoka muri Haiti witwa Louis Kevin Celestin wamamaye nka Kaytranada.

Uyu mukobwa yatangiye umuziki mu myaka irindwi ishize, yagize asubiramo indirimbo z’abahanzi barimo Childish Gambino, Julia Michaels, The Weekend n’abandi. Nicole Musoni amaze kwitabira amarushanwa atandukanye y’umuziki arimo nka ‘Secondaire en Spectacle’, ‘Star Académie’ n’andi.

Uyu mukobwa yavukiye mu Rwanda, ku myaka ibiri y’amavuko we n’umuryango we bajya gutura muri Canada kugeza n’ubu.

Nicole Musoni ni umukobwa mukuru wa Evariste Musoni, uyu nawe ni umuhanzi nyarwanda wubatse izina kuva mu 1971. Yatangiye kugaragaza ko azaba umuhanzi ukomeye ubwo yari afite imyaka ibiri y’amavuko. Ni nabwo yabashije gukandagiza ikirenge ku rubyiniro muri Odéon Palace mu Burundi aherekeje se.

Mu buzima bwe bw’umuziki yitabiriye amarushanwa atandukanye yo kuririmba muri Canada harimo irizwi cyane ryitwa ‘Sécondaire en Spectacle’ na ‘Star Académie’ , aho yanabashije kugera muri 50 bageze mu cyiciro cya nyuma.

Musoni akunda ibihangano byiganjemo iby’abahanzi nka Jill Scott, India Arie, Alicia Keys, Lara Fabian, Erika Badu na Céline Dion yihebeye.

Corneille ni umwe mu bahanzi bakomeye bakomoka mu Rwanda
Corneille yashimye inganzo ya Nicole Musoni
Nicole Musoni ni umuhanzikazi w'impano itangaje ukomoka mu Rwanda
Corneille yagaragaje ko yanyuzwe n'impano y'uyu mukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages