Bihoyiki ahamya ko agifite impano ndetse n’ibihangano yanditse byinshi. Mu kiganiro cye yumvikanishaga ko mu byo yari akeneye harimo gitari kugira ngo ibihangano bye akomeze kubikoraho neza.
Iyi gitari rero, Bihoyiki yayishyikirijwe ku wa Gatandatu tariki 6 Kamena 2020 icyo gihe biba amata abyaye amavuta kuko byahuriranye n’inkuru yuko uyu musaza yemerewe gukorera indirimbo muri Country Record nta kiguzi asabwe.
Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja akaba umuhanzi wanashinze studio yitwa Country Record ku murongo wa telefoni yijeje uyu musaza ko binyuze muri iyi studio yemerewe kuza bakamufasha gukora indirimbo zose ashaka.
Uyu muhanzi uzwi cyane mu ndirimbo “Murabeho ndagiye” yagize ati ”Muzehe turagukunda, twakuze dukurikira ibihangano byawe, benshi muri twe twinjiye mu buhanzi tubareberaho. Ndifuza kukubwira ko uhawe karibu muri studio yacu ugakora ibihangano byose ushaka nta kiguzi na kimwe rwose tuguciye.”
Bihoyiki yashimiye cyane uyu muhanzi mugenzi we umugeneye ubufasha mu kwagura ubuhanzi bwe.
Yakomeje ati ”Murakoze cyane, kandi burya umugabo agirwa n’undi.”
Nyuma yo kumvikana Bihoyiki yavuze ko agiye kwicara agatekereza neza agashyira ibintu ku murongo maze mu minsi iri imbere akongera akajya muri studio.
Bihoyiki yavukiye ahahoze ari mu Ruhengeri ubu ni Karere ka Musanze mu 1953, afite imyaka 12 nibwo se n’umuryango we bimukiye mu Karere ka Rulindo.
Impano y’ubuhanzi yatangiye kuyiyumvamo akiri muto cyane. Avuga ko “Natangiye kwiyumvamo iyi mpano mfite imyaka itanu, ntangiye amashuri abanza nakundaga kureba mu gitabo cy’umuziki cya mwarimu ndetse mu misa ugasanga nshaka kureba uko bacuranga gitari.”
Icyakora kwiga umuziki yatangiye kubyigira mu mashuri yisumbuye afashijwe n’abarimu banyuranye uko akura akagenda ahura n’abandi bamufashije nka Soso Mado, Nkurunziza n’abandi.
Avuga ko ari umuhanga mu gucuranga Piano, gitari, inanga, iningiri n’ibindi bikoresho bitandukanye bya muzika.
Bihoyiki yinjiye mu muziki neza mu 1979 iki gihe yari ahereye ku ndirimbo “Akabura ntikaboneke” yakorewe muri ORINFOR.
Iyi ndirimbo niyo yatumye aba icyamamare mu muziki by’umwihariko mu gace yari atuyemo n’ubundi bari bamuzi kuko yabataramiraga.
Ikiganiro na Bihoyiki wakoze "Akabura ntikaboneke"



Ibitekerezo 0