00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Country Records yihakanye Element, iha ikaze buri wese ushaka gukora Afro Gako

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 May 2024 saa 07:58
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Country Records bwamaganye Element ukomeje kuvuga ko ari we wazanye AfroGako, buha ikaze abatunganya indirimbo bose bashaka gukoresha iyi njyana.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na Country Records kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, rigaragaza ko imikoranire y’iyi studio na Prince Kiiiz yarangiye, ariko bazakomeza umubano bari bafitanye hagati y’abakorera muri iyi studio nawe.

Rikomeza rivuga ko AfroGako itavumbuwe na Element ukomeje kuyiyitirira, ahubwo yaturutse ku cyerekezo nyiri studio yari afite. Riti “Injyana ya AfroGako yaturutse ku cyerekezo cy’uwatangije studio (Noopja), ntabwo uwahoze ari mu ikipe y’abadufasha, umwana twavumbuye, tukamufasha tukanamukuza tukamwita Element Eleeeh yagize uruhare mu ivumburwa ryayo.’’

“Twamaganye ibivugwa bidafite ishingiro kandi tugashimangira ubumwe mu guteza imbere uruganda rwacu. Turashishikariza abatunganya indirimbo bose gukoresha iyi njyana, ariko ntabwo twakwihanganira abatesha agaciro igitekerezo ndetse n’uwashyizeho ikirango cy’injyana; ukuri n’igihe birahari kuri twese.’’

Rikomeza rivuga ko iyi studio ishyize imbere gukomeza guteza imbere impano cyane iz’abato, mu rwego rwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu; bagaha ikaze buri wese wifuza gukorana nayo, yaba ibigo bitandukanye n’abantu ku giti cyabo.

Nyuma yo kugenda kwa Prince Kiiiz, ubu Country Records isigayemo Producer Pakkage na mugenzi we Kozze, ndetse ni nabo bagiye gusigara mu cyimbo cye mu gihe hataraboneka undi wabiyungaho. Aba nabo ntabwo boroshye cyane ko nka Pakkage yakoze indirimbo zakunzwe zirimo “Akayobe’’ ya Manick Yani na King James n’izindi.

Ni mu gihe Kozze yakoze indirimbo zakunzwe zirimo “Pyramid ( TaTa)” ya Kevin Kade , Drama T na Kivumbi King, “Amayoga’’ ya Kevin Kade, “Demu’’ ya Bob Pro, Kevin Kade na Mistaek, “One Time’’ ya Shemi, “Ni Forever’’ ya The Ben n’izindi.

Itangazo ryashyizwe hanze na Country Records
Element akomeje kuvuga ko yavumbuye AfroGako mu gihe Country Records yo ivuga ko atari byo
Country Records imaze kunyuramo abatunganya indirimbo batandukanye bubatse izina
Kozze ni umwe mu basigaye muri Country Records
Noopja niwe watangije Country Records
Pakkage ni umwe mu bagiye gusigara muri Country Records
Prince Kiiiz yavuye muri Country Records

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages